Ukuri Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi Kugomba Gukomeza Gucukumburwa- Macron

Mu butumwa buto yaraye ashyize kuri Twitter yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yavuze ko buri tariki 07, Mata, 2021 ari umunsi wo kuyibuka  kandi ko gucukumbura ukuri kuri yo bigomba gukomeza.

Yanditse ati : « Tariki 07, Mata ni umunsi igihugu cyacu kibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuzirikana abayiguyemo, abayirokotse, imiryango yabo, n’Abanyarwanda muri rusange. Akazi ko gukomeza gushakisha ukuri kuri yo kagomba gukomeza, abantu bagacukumbura inyandiko zivuga ibyabaye muri kiriya gihe. »

Ubutumwa bwa Macron buje nyuma y’uko Abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa bamwandikiye ibaruwa basaba igihugu cye kwerura kigasaba u Rwanda imbabazi.

Babishingiye ku biherutse gutangazwa muri raporo yiswe iya  Duclert, bivuga ko u Bufaransa bwarengeje ingohe ibikorwa bya Leta ya Habyarimana yateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo buyishyize mu bikorwa.

- Advertisement -

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version