Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Makenga Yabwiye Leta Ya DRC Ko Niba Ishaka Intambara Izayibona
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Makenga Yabwiye Leta Ya DRC Ko Niba Ishaka Intambara Izayibona

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2023 7:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gen Makenga wari umaze igihe ataboneka mu ruhame yongeye kugaragara abwira Guverinoma ya DRC ko ibyo gushyirwa mu nkambi bitareba umutwe ayoboye ndetse yongeraho ko igihe cyose izashotora abarwanyi be intambara izakurikiraho izaba ikomeye cyane.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC nazo ziri kwitegura intambara binyuze mu kwisuganya kandi hari amakuru avuga ko ziri kuyitegura zifatanyije n’abarwanyi ba FDLR.

Makenga n’abasirikare be bakuru bakambitse mu mashyamba ya Jomba muri Rutshuru.

Gen Makenga yavuze ko ibireba M23 yabikoze, ariko Guverinoma ya Congo yo ibyayo ibirenza amaso.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati: “ Ibyo ni uguhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23 ndetse n’ibiganiro hagati ya Guverinoma na M23. Mu cyubahiro tugomba Abakuru b’ibihugu, M23, yakoze ibyo yasabwaga mu gihe itegereje ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane. Icyo nakubwira ni uko ibyo byo gushyirwa mu nkambi ntabwo bitureba na gato”.

Imyiteguro y’intambara ku ruhande rwa M23 iherutse no kugarukwaho na  Lt Col Alfred Musubao Muriro  wagaraye abwira abasirikare be ko bagomba kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR nabo bakomeje kubasatira.

Lt Col Muriro yagize ati: “Twiteguye kurwana intambara, ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mu birindiro byacu, nta bindi, tuzakora ibishoboka byose mu kwirwanaho”.

Yavuze ko bagikomeje gusaba Leta kuganira nabo ku bibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro ariko ngo Leta yo ibirenza ingohe.

Leta ya DRC nayo iri kwitegura…

- Advertisement -

Guverinoma ya Congo ivuga ko nayo yiteguye kurwanya M23 mu buryo bwose.

Yemeza ko izabikora ku buryo yigarurira ibice byose uyu mutwe wari warafashe.

Gen Makenga we avuga ko niba Congo ishaka amahoro, nabo bazayakurikiza, ariko niba ishaka intambara nta kabuza izarota.

Yibukije DRC ko M23 ihari kandi ko yiteguye intambara kandi ko ibyo DRC ishaka ari byo bizagena uko ibihe biri imbere bizagenda.

TAGGED:CongoDRCfeaturedGuverinomaIntambaraM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya: Imodoka Ziherekeza Odinga Zarashwe
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Isabukuru Y’Ubwigenge Bw’Ibirwa Bya Bahamas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?