Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Malala Yousafzai Yashatse Umugabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibyamamare

Malala Yousafzai Yashatse Umugabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 November 2021 10:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi mpirimbanyi ya Politiki ikomoka muri Pakistan yatangarije kuri Instagram ko yashatse umugabo, ubu ari umugore nk’abandi. Yamamaye ku isi ndetse ahabwa igihembo cya Nobel cy’umuntu waharaniwe amahoro kurusha abandi akiri muto nyuma yo guharanira ko abakobwa bo muri kiriya gihugu bajya kwiga nka basaza babo.

Ku myaka 24 y’amavuko Yousafzai, 24 nibwo uyu mukobwa wigeze no kuraswa azizwa guharanira uburenganzira bwa bagenzi be yarongowe.

Igitangaje ni uko hari hashize igihe gito atangarije ikinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza ko atizeye niba azigera ashaka umugabo.

Umugabo we yitwa Asser.

Malala yashakanye na Asser

Umuhango wo kwishimira ubukwe bwabo warabereye i Birmingham bari kumwe n’abo mu muryango wabo.

Ababyeyi ba Yousaffzai aribo  Ziauddin na  Toor Pekai Yousafzai nabo batangaje ko bashimishijwe n’uko umukobwa wabo arongowe n’umusore bakundanye mu gihe kirekire.

Yousaffzai avuga ko n’ubwo mbere nta mugambi wo gushaka yari afite, ariko yaje kuva ku izima nyuma y’uko Nyina amubwiye ko  gushaka ari byiza, ko ari umugisha.

Hari abahungu bo muri Pakistan bamwandikiraga amabaruwa menshi bamusaba umubano.

Malala Yousafzai aracyaharanira ko abakobwa bahabwa uburenganzira mu nzego zitandukanye harimo no kwiga bakaminuza.

Muri iki gihe ari guharanira ko Abatalibani bayobora Afghanistan muri iki gihe baha abakobwa uburenganzira bwo kwiga no gukora imirimo ya Leta nk’uko bimeze kuri basaza babo.

Uyu mukobwa[ubu yabaye umugore] tariki 13, Nyakanga, 2016 yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu we Jeannette Kagame.

Malala mu mwaka wa 2016 yasuye u Rwanda abonana na Perezida Kagame

Icyo gihe Malala yari ari mu Rwanda mu  ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu ruzinduko rwe yasuye inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, aganira n’impunzi z’Abarundi zahabaga.

Icyo gihe iriya nkambi yabagamo impunzi 74,000.

TAGGED:featuredKagameNobelPakistanUmukobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Leta Ya Ethiopia Yafunze Abakozi Ba UN
Next Article Mu Rwanda Hadutse Ubundi Buryo Bwo Kwiga Hakoreshejwe Iyakure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?