Iyi mpirimbanyi ya Politiki ikomoka muri Pakistan yatangarije kuri Instagram ko yashatse umugabo, ubu ari umugore nk’abandi. Yamamaye ku isi ndetse ahabwa igihembo cya Nobel cy’umuntu waharaniwe amahoro kurusha abandi akiri muto nyuma yo guharanira ko abakobwa bo muri kiriya gihugu bajya kwiga nka basaza babo.
Ku myaka 24 y’amavuko Yousafzai, 24 nibwo uyu mukobwa wigeze no kuraswa azizwa guharanira uburenganzira bwa bagenzi be yarongowe.
Igitangaje ni uko hari hashize igihe gito atangarije ikinyamakuru Vogue cyo mu Bwongereza ko atizeye niba azigera ashaka umugabo.
Umugabo we yitwa Asser.
Umuhango wo kwishimira ubukwe bwabo warabereye i Birmingham bari kumwe n’abo mu muryango wabo.
Ababyeyi ba Yousaffzai aribo Ziauddin na Toor Pekai Yousafzai nabo batangaje ko bashimishijwe n’uko umukobwa wabo arongowe n’umusore bakundanye mu gihe kirekire.
Yousaffzai avuga ko n’ubwo mbere nta mugambi wo gushaka yari afite, ariko yaje kuva ku izima nyuma y’uko Nyina amubwiye ko gushaka ari byiza, ko ari umugisha.
Hari abahungu bo muri Pakistan bamwandikiraga amabaruwa menshi bamusaba umubano.
Malala Yousafzai aracyaharanira ko abakobwa bahabwa uburenganzira mu nzego zitandukanye harimo no kwiga bakaminuza.
Muri iki gihe ari guharanira ko Abatalibani bayobora Afghanistan muri iki gihe baha abakobwa uburenganzira bwo kwiga no gukora imirimo ya Leta nk’uko bimeze kuri basaza babo.
Uyu mukobwa[ubu yabaye umugore] tariki 13, Nyakanga, 2016 yasuye u Rwanda aganira na Perezida Paul Kagame hamwe na Madamu we Jeannette Kagame.
Icyo gihe Malala yari ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Mu ruzinduko rwe yasuye inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, aganira n’impunzi z’Abarundi zahabaga.
Icyo gihe iriya nkambi yabagamo impunzi 74,000.