Umuryango w’ibihugu bigamije ubufatanye mu bukungu muri Afurika y’i Burengerazuba( CEDEAO) waraye ufashe umwanzuro wo gukomanyiriza Mali, igahagarikwa mu mikorere yawo yose yerekeye ibya Politiki.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’iminsi mike Visi Perezida wa Mali akaba ari Colonel Assimi Goïta akuriye ku butegetsi Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe ba Mali.
Icyemezo cyo gukomanyiriza Mali mu mirimo yose ya CEDEAO yerekeye ibya Politiki yaraye ifatiwe i Accra muri Ghana mu nama yari yahuje intumwa ziyobowe na Goodluk Jonathan wigeze kuyobora Nigeria.
Ikigaragara ni uko Abakuru b’ibihugu bigize CEDEAO bamaganye ibyo Goïta yakoze, bavuga ko ari ‘Coup d’état.’
N’ubwo Col Assimi Goïta yari ari i Accra ariko ntiyigeze yitabira iriya nama.
Nyuma y’ibiganiro byahuje bariya Bakuru b’ibihugu, hafashwe umwanzuro w’uko Mali ihabwa akato, ikaba itazitabira inama zose z’uriya muryango, z’aba iz’Abakuru b’ibihugu, iz’Abamanisitiri, iz’abagize Inteko ishinga amategeko y’uriya muryango.
Ibiri kubera muri Mali biri kuba mu gihe tariki 27, Gashyantare, 2022 hateganyijwe amatora y’Abadepite.
Aya matora agomba kuba mu gihe Col Assimi agomba kuba yararangije gushyiraho Minisitiri w’Intebe wemewe n’impande zose za Politiki muri kiriya gihugu.
Mali kandi ni igihugu kimaze iminsi gifite umutekano mucye ndetse hafi kimwe cya kabiri cyayo kimaze igihe gihungabanywa n’abarwanyi baturuka haba muri Nigeria, Burkina Faso, Niger n’ahandi.
Mu gihugu imbere kandi hari ibibazo by’imibereho mibi y’abaturage.
RFI yanditse ko Ihuriro ry’abakozi ryitwa L’Union nationale des travailleurs du Mali (UNTM) rimaze iminsi risaba ko abakozi bahabwa umushahara utuma bahangana n’ubuzima bavuga ko butoroshye.
Ibi byose ni ibibazo Col Assimi agomba guhangana nabyo akabiha umurongo.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko nibiba ngombwa azacyura abasirikare b’igihugu cye bari muri Mali yanga ko bakwibasirwa n’ibitero by’abarwanyi bashobora kuzamukira ku biri kubera muri kiriya gihugu.