Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Malipangou Ashobora Kugezwa Mu Nkiko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Malipangou Ashobora Kugezwa Mu Nkiko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 December 2024 10:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Malipangou
SHARE

Gasogi United yatangaje ko igiye kurega umukinnyi wayo ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian kuko yataye akazi no kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Ibaruwa ikubiyemo impamvu z’iki kirego, yabonywe n’itangazamakuru irimo ibika byibutsa abasomyi iby’ingenzi mu bikubiye mu masezerano Gasogi United yagiranye na Malipangou.

Harimo ko iyi kipe yageze n’aho imubwira ko agomba kugaruka mu kazi mu minsi itanu iri imbere bitaba ibyo ikamurega mu nkiko.

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Gasogi United na Malipangou yari burangire tariki 24 Nyakanga 2024, aza kongerwaho amezi ane agera tariki 24 Ugushyingo 2024, kubera ko hari iminsi uyu mukinnyi wo hagati muri Gasogi United yari amaze ari mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian yasabye ubuyobozi ko akeneye amafaranga, bityo ko bamuha amasezerano mashya y’umwaka, bakamuha umushahara wa Miliyoni avuye ku bihumbi 250 Frw, na Miliyoni Frw 15 zo kumwinjiza mu ikipe.

Gasogi United yemeye kumuha Frw 10 000 000 n’ibindi byose yasabaga birimo no kumuha igitambaro cya kapiteni n’agahimbazamusyi ka Frw 100 000  birangira umukinnyi yemeye.

Amakuru avuga ko yatangiye guhabwa ibyo bemeranyijwe byose, uretse miliyoni Frw 10 , bumvikanye ko azabona mbere ya tariki 30, Ukuboza, 2024.

Icyaje kurakaza ubuyobozi bwa Gasogi United ni uko nyuma y’ibyo byose, Malipangou atigeze ashyira umukono kuri ayo masezerano ndetse arabura.

Umukinnyi Théodore Yawanendji-Malipangou Christian we yarangije gusezera bagenzi be muri Gasogi United, akavuga ko amasezerano ye na Gasogi United yarangiye tariki 24 Ugushyingo.

Amakuru ahari aremeza ko Malipangou ashobora gutangira gukinira Rayon Sports mu mwaka wa 2025.

TAGGED:GasogiMalipangouUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa Syria Yahunze Igihugu
Next Article Katumbi Na Fayulu Bihuje Ngo Bahirike Tshisekedi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?