Abanyapolitiki babiri bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo Martin Fayulu na Moise Katumbi banzuye gukorera hamwe bagamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Byatangajwe na Prince Epenge akaba umwe mu banyapolitiki ukorana hafi na Martin Fayulu.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Ukuboza, 2024 nibwo abo banyapolitiki bahuye baganira kuri iyo ntego.
Baguriye ahitwa Genval mu Bubiligi.
Epenge yakoze amashusho ayashyira kuri X na Facebook, ayashyiramo iby’ingenzi bikubiye mu biganiro abo bagabo bagiranye.
Kuri we, ubwo bufatanye burenze inyungu za Politiki ahubwo ni uburyo bwo kwerekena ko bakunda igihugu.
Avuga ko indi ngingo abo bagabo bemeje ari uko bazatambamira gahunda ya Perezida Tshisekedi yo guhindura Itegeko Nshinga, umushinga watangiye kuvugwaho cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2024.
Prince Epenge avuga ko igikenewe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari uguhindura ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi aho guhindura Itegeko Nshinga.
Tshisekedi ngo niwe ubangamiye imibereho myiza y’abaturage, akabasaba kwihuza bakamwamagana, byarimba bakamukura ku butegetsi.