Mamady Doumbouya: Umugabo Wahiritse Perezida Condé Ni Muntu KI?

Doumbouya ni we muri iki gihe uyobora Guinée Conakry nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Alpha Condé watangiye kuba Perezida wa kiriya gihugu mu mwaka wa 2010.

Mamady Doumbouya ni umusirikare ufite ipeti rya Colonel akaba yaratojwe n’ingabo z’u Bufaransa zigize Umutwe udasanzwe Les Légionaires.

Hashize imyaka itatu agarutse muri Guinée avuye mu Bufaransa, akaba yari asanzwe ari we uyobora Umutwe udasanzwe w’ingabo za kiriya gihugu( Special Force).

Yavukiye mu Ntara ya Kankan, hari tariki 04, Werurwe, 1980, akaba uwo mu bwoko bw’aba Mandinka.

- Kwmamaza -

Yagiye mu ngabo z’Abafaransa b’aba Les Légionaires afite ipeti rya Caporal.

Avuyeyo nibwo yagarutse mu gihugu cye ahita agirwa Umuyobozi mukuru w’Umutwe udasanzwe w’ingabo za Guinée mu nshingano zazo hakabamo no kurinda Umukuru w’igihugu.

Mamady Doumbouya yatorejwe kandi  mu zindi ngabo hirya no hino ku isi.

Mu gihugu cye kandi yakoze no mu rwego rwacyo ry’ubutasi, uru rwego rusanzwe rufite ikicaro ahitwa Forécariah.

Mu mwaka wa 2019 yahawe ipeti rya Lieutenant Colonel bidatinze( mu mwaka wa 2020) ahabwa irya Colonel.

N’ubwo ari ku butegetsi muri iki gihe, hari amakuru avuga ko ari ku rutonde rw’abantu 25 bashikishwa n’Ubutabera bw’i Burayi bubashinja guhutaza uburenganzira bwa muntu.

Kuri radio na televiziyo za Guinée, Mamady Doumbouya aherutse gutangaza ko ashaka ko igihugu cye kiba igihugu kitarangwano ruswa kandi ‘gifite ubuyobozi busaranganyijwe.’

Aherutse kuvuga ati: “ Ntituzongera kwizera umuntu umwe ngo abe ari we ugira ubuyobozi bwose mu maboko ye. Ubutegetsi ni ubw’abaturage…”

Yavuze ko muri gahunda ye, harimo kurandura ruswa no kwimakaza demukarasi.

Yasheshe Inteko ishinga amategeko ndetse n’Itegeko nshinga arashaka kurivugurura.

Aherutse kuvuga ko asubira mu magambo y’uwahoze ayobora Ghana witwa Jerry Rawlings avuga ko ‘iyo abayobozi bakandamije abaturage, igisirikare kiba kigomba kubambura ubutegetsi bakabusubiza abaturage.’

Doumbouya ni umugabo wubatse ufite umugore w’Umufaransakazi babyaranye abana batatu.

Uyu mugore nawe akora muri Gendarmérie y’u Bufaransa.

Ruswa avuga ko aje guca muri Guinée  yananiye abo asimbuye…

Guhera kuri Ahmed Sékou Touré  wayoboye kiriya gihugu bwa mbere nyuma y’ubwigenge(1958), ugakomereza kuri Louis Lansana Beavogui wagizwe Perezida w’Inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Ahmed Sékou Touré, hakaza  Lansana Conté na Alpha Condé bose bavugaga ko bazategeka nta ruswa.

Iri sezerano nta n’umwe wigeze arishyira mu bikorwa mu buryo burambye.

Mamady Doumbouya ahiritse Condé wari shebuja nyuma y’uko Condé nawe yagiye ku butegetsi nyuma ya Coup d’Etat yakorewe na Captaine Moussa Daddis Camara waje kumvikana na Condé akajya ku butegetsi.

Condé yageze kuri ibi byose nyuma y’imbabazi yahawe na Lansana Conté  akagaruka mu gihugu avuye mu buhungiro mu Bufaransa.

Icyo gihe Condé yari yijeje Conté ko atazajya muri Politiki, ariko amuca ruhinga nyuma arayikina ndetse aza no kumusimbura ku butegetsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version