Imanza Zisaga 2000 Zaketswemo Akarengane Mu Mwaka Ushize

Raporo y’inkiko mu mwaka wa 2020/21 igaragaza ko imanza zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane zageze ku 2033, mu gihe imanza zamaze gusesengurwa byagaragaye ko izabonetsemo akarengane zari 3%.

Imanza zakiriwe mu nkiko zisabirwa gusubirwamo kubera akarengane ariko zagabanyutseho 0.15% ugereranyije n’umwaka wa 2019/20, kubera ko bwo zari 2390.

Itegeko ryemera ko mu gihe hakekwa akarengane mu manza zaciwe, umuburanyi ageza urubanza rwe kuri Perezida w’Urukiko rukuriye urwaciye urubanza.

Imanza asanze zishobora kuba zarabeyemo akarengane azoherereza Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akagena urukiko rusazubiramo urubanza.

- Advertisement -

Izo Perezida w’Urukiko washyikirijwe ikibazo asanze nta karengane karimo azisubiza inyuma, ariko umuburanyi afite uburenganzira bwo kwiyambaza Urwego rw’Umuvunyi.

Urwo rwego rusuzuma niba koko zishobora kuba zirimo akarengane, rwasanga karimo, Umuvunyi Mukuru agasaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga gusuzuma niba zikwiriye kongera kuburanishwa.

Raporo igira iti “Urebye muri rusange imanza zoherejwe mu nkiko n’ababuranyi n’izoherejwe n’Umuvunyi, ukareba izamaze gufatwaho umwanzuro wa nyuma, ni ukuvuga izo abaperezida b’inkiko basanze nta karengane karimo ukongeraho izaburanishijwe, usanga akarengane kari kuri 3%.”

Imibare igaragaza ko imanza z’akarengane zoherejwe n’Urwego rw’Umuvunyi kuva muri 2012 kugera Kamena 2020 zari 541.

Izo Ubugenzuzi bw’Inkiko bwamaze gusesengura ni 450, muri zo, imanza 325 zingana na 72% Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasanze zigomba gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane naho 117 zingana na 26% asanga nta karengane karimo.

Ubaze imanza zose zaketswemo akarengane, izasuzumwe mu mwaka ushize zari 973.

Imanza 853 (87.7%) ba Perezida b’inkiko basanze nta karengane karimo, 120 (12.3%) bazohereza kwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo hagenwe urukiko rwongera kuziburanisha.

Raporo ikomeza iti “Mu manza zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, haburanishwijwe izigera kuri 127, muri zo 33 zingana na 26% zahinduriwe ibyemezo mu gihe umwaka ushize zari 68,6%.”

Gusa ugereranyije n’umwaka wabanje, ibirego byasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane byagabanutseho 15%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version