Amakipe atandukanye yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League) yatangiye kugisha inama abanyamategeko z’uko yasaba indishyi Manchester City, nyuma y’amakuru avuga ko yahamijwe ibyaha byinshi mu byo yashinjwaga bifitanye isano no kutubahiriza amategeko agenga imicungire y’imari y’amakipe.
Kuri uyu wa Gatanu hari amakuru yari yatangajwe bwa mbere na The Athletic avuga ko akanama kigenga kasuzumye ibirego byatanzwe na Premier League kamaze gufata umwanzuro, aho ibyaha 114 mu byaha 115 Man City yashinjwaga, byayihamye.
Icyakora, Premier League ntiratangaza ku mugaragaro uyu mwanzuro, ndetse n’ibihano bishobora gufatirwa Manchester City(bayita Man City) ntibiramenyekana.
Nyuma y’aho, amwe mu makuru dukesha ibinyamakuru birimo ESPN na BBC yemeza ko amakipe yari asanzwe ahanganye na Man.City ubwo yarengaga kuri aya mabwiriza ashobora gusaba indishyi zishingiye ku mafaranga avuga ko yahombye, arimo ibihembo by’imikino, amafaranga ava mu baterankunga n’ayaturukaga mu marushanwa yo ku rwego rw’u Burayi.
Hari amakipe ashobora gutanga ibirego byayo ukwayo, mu gihe abandi banyamategeko bagaragaje ko bishobora gukorwa mu buryo buhuriweho na Premier League.
Ibi bibaye mu gihe Everton iherutse gutegekwa kwishyura Burnley miliyoni 35 z’amapawundi nyuma yo kurenga ku mategeko agenga imikoreshereze y’amafaranga n’inyungu z’amakipe.
Burnley yari yavuze ko ibyo Everton yakoze byagize uruhare mu kumanuka kwayo mu cyiciro cya kabiri, igasaba indishyi z’igihombo yagize.
Manchester City yo yashinjwaga ibirego birimo kurenga ku mategeko mu mwaka w’imikino wa hagati ya 2009 na 2018, birimo gutanga amakuru atari yo ku mikorere yayo y’imari, kutagaragaza neza inkomoko y’amafaranga yahembaga abakinnyi n’abatoza no kutagira uruhare rusesuye mu bucukumbuzi bwerekeye iby’imari n’iperereza rya Premier League.
Kugeza ubu, iyi kipe yakomeje guhakana ibyo ishinjwa, ivuga ko yubahirije inzira z’amategeko kandi ko igomba guhabwa ubutabera butabogamye.
Mu gihe ibihano bishobora kuyifatirwa birimo gukurwaho amanota, gucibwa ihazabu cyangwa kuvanwa muri Premier League, haracyategerejwe iburanisha rizabigena.
City nayo ishobora kujuririra umwanzuro uzafatwa.
Raporo ya Sky Sports yemeza ko iyi dosiye yatangiye mu 2023, nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ine.

