Ababyeyi bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyaruguru na Nyamasheke na Huye baherutse kumurikirwa inzu basaniwe na AVEGA Agahozo.
Igikorwa cyo kubaha izo nzu cyari gihagarariwe n’Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’igihugu Alphonsine Mukarugema n’abashinzwe imibereho myiza muri utwo turere.
Muri Nyamasheke hatanzwe inzu ebyiri, imwe yubatswe mu Murenge wa Macuba ihabwa Mukarafayeri Marine, indi iri mu Murenge wa Gihombo ihabwa Mukakabera Candida.
Muri Karere ka Nyaruguru, inzu yahawe Espérance Mukangwije wo mu Murenge wa Kibeho.
Mbere y’aba, hari undi wo mu Murenge wa Huye muri Huye wari wahawe indi witwa Nyiransanzurwimo Antoinette.
AVEGA Agahozo yashinzwe mu 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku 15 Mutarama(1) 1995, itsinda ry’abagore 50 batangiye guhura i Kigali, bagamije gufashanya gukira ibikomere no kwiyubaka.
Nyuma, bashinze umuryango bawita AVEGA-Agahozo bisobanura Association des Veuves du Génocide.
Umuryango waje kwandikwa mu buryo bwemewe n’amategeko.





Amafoto@AVEGA/Facebook

