Mbonyi Agiye Kongera Gushimisha Abanya Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Mbonyi

Israel Mbonyi ari i Nairobi muri Kenya mu gitaramo cya Grace Encounter 2026 kiba kuri uyu wa 26 no ku wa 27 Nzeri 2026, muri Uhuru Park.

Muri iyo minsi, kizajya gitangira saa yine za mu gitondo kikazitabirwa n’abahanzi baririmbira Imana n’abigisha ijambo ryayo.

Abategura iki gitaramo batangaje ko kwinjira ari ubuntu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugera muri Kenya, Israel Mbonyi yagize ati: “Muraho Kenya na Nairobi! Twageze mu rugo kandi twishimiye kuzabonana namwe kuri uyu wa Gatandatu.”

Abategura Grace Encounter 2026 na bo batangaje ko banejejwe n’uko Mbonyi yitabiriye ubwo butumire, basaba abantu kuzitabira icyo gitaramo cy’iminsi ibiri.

Bagize bati: “Iminsi ibiri ikomeye. Iminsi ibiri yo kuramya, guhimbaza Imana no kwigishwa Ijambo ryayo. Iminsi ibiri aho ijuru rizahurira n’isi. Turaterana kubera izina rimwe, ijwi rimwe n’ihuriro rimwe na Yesu!”

Zimwe mu ndirimbo za Mbonyi zikundwa muri Kenya ni iyitwa Nina Siri , ‘Unigeukie’ na ‘Hobe’.

Kwitabira Grace Encounter 2026 ni andi mahirwe kuri uyu muramyi yo guhura n’abakunzi be bo muri Kenya, mu gitaramo gitegerejwe kuzakurura imbaga y’abakunzi ba Gospel muri Uhuru Park i Nairobi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *