Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Maneko Mukuru Muri Israel Aravugwaho Kumenera Umugore Amabanga Y’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Maneko Mukuru Muri Israel Aravugwaho Kumenera Umugore Amabanga Y’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 July 2021 10:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma ya Israel yatangije iperereza ryigenga ku mubano udasanzwe bivugwa ko wamaze imyaka ibiri hagati ya Yossi Cohen wahoze ayobora Mossad n’umugore utari uwe wakoraga mu ndege. Abashinzwe iperereza bavuga ko Cohen hari amabanga y’igihugu yamumeneye!

Cohen w’imyaka 59 y’amavuko asanzwe afite umugore babyaranye abana bane.

Yabaye umukozi wa Mossad mu gihe cy’imyaka 37 ariko yayiyoboye guhera mu mwaka wa 2015.

Muri 2013 yaje kuva muri Mossad ho gato aba umuyobozi w’Inama nkuru ishinzwe umutekano ya Israel aho yari n’umujyanama wa Minisitiri w’Intebe muri icyo gihe.

Muri 2015 nibwo yagarutse muri Mossad aje kuyiyobora.

Cohen yakuriye i Yeruzalemu aba umupilote w’indege nyuma aza kujya muri Mossad.

Yagezemo akora akazi neza ndetse azamurwa mu ntera vuba. Yigeze no kuba umuyobozi wayo wungirije.

Yossi Cohen wahoze uyobora Mossad

Yossi Cohen yamaze imyaka myinshi ayobora Ibiro bya Mossad bishinzwe gukurikirana ibikorwa byayo hirya no hino ku isi, Ibiro bita Department of Collections.

Nyuma yaje kuyobora irindi shami rya kiriya kigo gishinzwe ubutasi bwa Israel rishinzwe imikoranire yacyo n’ibindi bigo nkacyo.

Iri shami ryitwa Political Action and Liaison Department.

Televiziyo yigenga yo muri Israel yitwa Channel 13 ivuga ko Minisiteri y’ubutabera ya kiriya gihugu muri iki gihe iri gusuzuma ikirego cy’uko uriya mugabo yagiranye ubucuti n’umwe mu bagore bakoraga mu ndege bashinzwe kwita ku bagenzi.

Ngo umubano wabo wamaze imyaka ibiri kandi muri iyi myaka ibiri, Cohen yasangije uriya mugore amwe mu mabanga y’igihugu akomeye yari abitse mu mutima we.

Umushinjacyaha mukuru wa Israel niwe uri gusuzuma iki kirego. Yitwa Avichai Mandelblit.

Ku rundi ruhande, Bwana Cohen ahakana ibyo aregwa akavuga ko atigeze ahamagarwa na Avichai Mandelblit ngo agire ikintu icyo aricyo cyose amubaza ku byerekeranye n’akazi yakoreye muri Mossad.

Ikinyamakuru cyandika ku makuru y’ubutasi kitwa IntelNews.Org kivuga ko Cohen ari kwitegura kuba umwe mu bakozi b’ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu by’imari kitwa SoftBank. Ni ikigo cy’Abanyayisiraheli ariko gikorana n’Abayapani.

TAGGED:featuredIsraelManekoMinisitiriMOSSADUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yihanangirije Abahohotera Abaturage Muri Guma Mu Rugo
Next Article Perezida Wa Mali Bari Bamwiciye Mu Musigiti
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?