Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2025 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwo yari ageze i Yeruzalemu.
SHARE

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Marco Rubio yageze i Yeruzalemu ajyanywe no kuganira na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu ku ntambara muri Gaza no kumubaza icyamuteye kurasa kuri Qatar kandi yari azi neza ko nta rwango imufitiye.

Mbere yo kurira indege agana yo, Rubio yabwiye abanyamakuru ko yaba we yaba Donald Trump batishimiye ko Israel yarashe muri Qatar ishaka kwivugana abayobozi ba Hamas basanzwe bahafite icyicaro cya Politiki.

Marco Rubio yabanje kuganira n’itangazamakuru mbere yo kurira indege agana i Yeruzalemu.

Agiye muri Israel nyuma y’uko yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Qatar Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani wagiye yo kuri uyu wa Kane kumuregera Israel ko yamushotoye igatera igihugu cye kandi hari amasezerano acyemerera kuba icyicaro cya Politiki cya Hamas.

Al Thani yavuze ko Netanyahu akora ibintu bidahuje n’amategeko kuko yirengagije nkana ko ubwo Hamas yemererwaga kugira icyicaro i Doha, Amerika na Israel bari babyemeranyijeho nayo.

Agezeyo yakiriwe na Visi Perezida wa Amerika JD Vance ari kumwe na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika.

Itangazo Ikigo cya Qatar gishinzwe itangazamakuru Qatar News Agency cyashyizwe kuri X/Twitter rivuga ko Amerika yumvise uburemere bw’ibyo Israel yakoze kandi rishimangira ko Qatar yafashe ingamba zo kwirinda ko Israel izongera kuyishotora ukundi.

Ku byerekeye uruzindiko rwa Rubio muri Israel, The Jerusalem Post yanditse ko ari buganire n’inzego nkuru zayo ku gitero muri Qatar, ku mugambi wayo wo kubaka imidugudu muri West Bank no kureba uko intambara na Hamas imeze muri Gaza.

Rubio ariko, yavuze ko nubwo we na Trump batishimiye igitero cya Israel muri Qatar, bitazaba intandaro y’umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.

Avuga kandi ko ari buganire n’abo bayobozi ibindi byakorwa ngo abaturage ba Israel batwawe bunyago na Hamas barekurwe, intambara irangire burundu.

Ati: “ Hari abantu 48 bakiri mu bunyago kandi bagomba kurekurwa bagataha ingunga imwe.”

Biteganyijwe ko nyuma ya Israel, Marco Rubio azakomereza mu Bwongereza aho azasanga Perezida Donald Trump nawe uzaha wahagiriye uruzinduko rw’akazi mu Cyumweru gitaha.

Tubivuzeho gato, mu Bwongereza ho haravugwa umwuka mubi mu banyapolitiki aho Minisitiri w’intebe Sir Keir Starmer atabyumva kimwe n’ushinzwe Ibiro bye witwa Morgan McSweeney, bagapfa ko uyu ashaka kumukoreramo.

TAGGED:AmerikafeaturedIgiteroIsraelQatarRubio
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique
Next Article Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tchad: Hadutse Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?