Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Marco Rubio yageze i Yeruzalemu ajyanywe no kuganira na Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu ku ntambara muri Gaza no kumubaza icyamuteye kurasa kuri Qatar kandi yari azi neza ko nta rwango imufitiye.
Mbere yo kurira indege agana yo, Rubio yabwiye abanyamakuru ko yaba we yaba Donald Trump batishimiye ko Israel yarashe muri Qatar ishaka kwivugana abayobozi ba Hamas basanzwe bahafite icyicaro cya Politiki.
Agiye muri Israel nyuma y’uko yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Qatar Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani wagiye yo kuri uyu wa Kane kumuregera Israel ko yamushotoye igatera igihugu cye kandi hari amasezerano acyemerera kuba icyicaro cya Politiki cya Hamas.
Al Thani yavuze ko Netanyahu akora ibintu bidahuje n’amategeko kuko yirengagije nkana ko ubwo Hamas yemererwaga kugira icyicaro i Doha, Amerika na Israel bari babyemeranyijeho nayo.
Agezeyo yakiriwe na Visi Perezida wa Amerika JD Vance ari kumwe na Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika.
Itangazo Ikigo cya Qatar gishinzwe itangazamakuru Qatar News Agency cyashyizwe kuri X/Twitter rivuga ko Amerika yumvise uburemere bw’ibyo Israel yakoze kandi rishimangira ko Qatar yafashe ingamba zo kwirinda ko Israel izongera kuyishotora ukundi.
Ku byerekeye uruzindiko rwa Rubio muri Israel, The Jerusalem Post yanditse ko ari buganire n’inzego nkuru zayo ku gitero muri Qatar, ku mugambi wayo wo kubaka imidugudu muri West Bank no kureba uko intambara na Hamas imeze muri Gaza.
Rubio ariko, yavuze ko nubwo we na Trump batishimiye igitero cya Israel muri Qatar, bitazaba intandaro y’umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Avuga kandi ko ari buganire n’abo bayobozi ibindi byakorwa ngo abaturage ba Israel batwawe bunyago na Hamas barekurwe, intambara irangire burundu.
Ati: “ Hari abantu 48 bakiri mu bunyago kandi bagomba kurekurwa bagataha ingunga imwe.”
Biteganyijwe ko nyuma ya Israel, Marco Rubio azakomereza mu Bwongereza aho azasanga Perezida Donald Trump nawe uzaha wahagiriye uruzinduko rw’akazi mu Cyumweru gitaha.
Tubivuzeho gato, mu Bwongereza ho haravugwa umwuka mubi mu banyapolitiki aho Minisitiri w’intebe Sir Keir Starmer atabyumva kimwe n’ushinzwe Ibiro bye witwa Morgan McSweeney, bagapfa ko uyu ashaka kumukoreramo.