Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Maroc Irashaka Gucuruzanya Na DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Maroc Irashaka Gucuruzanya Na DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 November 2024 8:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba bayobozi baganiriye uko ibihugu byabo byarushaho gucuruzanya
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Judith Suminwa  yahuye na mugenzi we wo mu bwami bwa Maroc witwa Aziz Akhannouch baganira uko Kinshasa yarushaho gucuruzanya na Rabat.

Baganiriye uko ishoramari ryakomeza hagati y’ibihugu byombi, kandi rikagurirwa no mu nzego ritakorwagamo kugeza ubu.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi, akaba ari naho yahuriye na mugenzi we baganira kuri izo ngingo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Maroc byatangaje ko imikoranire hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo izanozwa nyuma yo gushyiraho itsinda riziga ku bikenewe byose ngo ibintu bikorwe neza.

Impuguke ku mpande zombi zizaganira uko hashyirwaho ikitwa mu Gifaransa Commission mixte et la dynamisation du Conseil d’Affaires Maroco-Congolais, kizareberwamo uko ishoramari ryakwagurwa.

Intego y’ubwo bufatanye ni ukureba amahirwe ahari ku mpande zombi haba mu ishoramari mu bucuruzi, mu nganda no mu bindi.

Maroc irashaka uko yabyaza umusaruro umutungo kamere Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite hanyuma nayo ikungukira ku ishoramari rya ba rwiyemezamirimo bo muri buriya bwami.

Maroc irashaka kandi kubakayo inganda zo gucukura no gutunganya amwe mu mabuye y’agaciro Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikungahayeho.

Ibihugu byombi byemeza ko ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bwateza imbere uyu mugabane bitawusabye gushaka inkunga cyangwa inguzanyo mu Burayi, muri Aziya cyangwa muri Amerika.

TAGGED:AgaciroAmabuyeAmerikaCongoDRCMarocUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubwami Bwa Luxembourg Bwafunguye Ambasade Mu Rwanda
Next Article Ibikubiye Mu Masezerano Yo Kugarura Amahoro Hagati Ya DRC N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ish Kevin Yinjiye Mu Bufatanye N’Ikigo Gikomeye Gicuruza Umuziki Ku Isi

CNDD-FDD Ishima Ibyo Yagejeje Ku Gihugu, Abayirwanya Bakayinyomoza

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?