Maroc Irashaka Gucuruzanya Na DRC

Aba bayobozi baganiriye uko ibihugu byabo byarushaho gucuruzanya

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Judith Suminwa  yahuye na mugenzi we wo mu bwami bwa Maroc witwa Aziz Akhannouch baganira uko Kinshasa yarushaho gucuruzanya na Rabat.

Baganiriye uko ishoramari ryakomeza hagati y’ibihugu byombi, kandi rikagurirwa no mu nzego ritakorwagamo kugeza ubu.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari muri Maroc mu ruzinduko rw’akazi, akaba ari naho yahuriye na mugenzi we baganira kuri izo ngingo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Maroc byatangaje ko imikoranire hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo izanozwa nyuma yo gushyiraho itsinda riziga ku bikenewe byose ngo ibintu bikorwe neza.

- Kwmamaza -

Impuguke ku mpande zombi zizaganira uko hashyirwaho ikitwa mu Gifaransa Commission mixte et la dynamisation du Conseil d’Affaires Maroco-Congolais, kizareberwamo uko ishoramari ryakwagurwa.

Intego y’ubwo bufatanye ni ukureba amahirwe ahari ku mpande zombi haba mu ishoramari mu bucuruzi, mu nganda no mu bindi.

Maroc irashaka uko yabyaza umusaruro umutungo kamere Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite hanyuma nayo ikungukira ku ishoramari rya ba rwiyemezamirimo bo muri buriya bwami.

Maroc irashaka kandi kubakayo inganda zo gucukura no gutunganya amwe mu mabuye y’agaciro Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikungahayeho.

Ibihugu byombi byemeza ko ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika bwateza imbere uyu mugabane bitawusabye gushaka inkunga cyangwa inguzanyo mu Burayi, muri Aziya cyangwa muri Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version