Ubwami Bwa Luxembourg Bwafunguye Ambasade Mu Rwanda

Muri ba Ambasaderi Perezida Kagame yaraye yakiriye impapuro zabo zibemerera gukorera mu Rwanda, harimo n’uwa Luxembourg witwa Jeanne Crauser.

Aje guhagararira Luxembourg mu Rwanda nyuma y’uko narwo rwohereje uwahoze ari Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju kuruhagararira yo.

Jeanne Crauser yabwiye itangazamakuru ko ikimuzanye mu Rwanda atari ugutangiza umubano ahubwo ari ukuwukomeza.

Yagize ati: “ Ntabwo ikigiye kuba ari intangiriro y’umubano ahubwo ni ugukomeza uwo mubano. Ni umubano ugiye gutera intambwe nziza kurushaho kuko ari njye ubaye Ambasaderi wa mbere wa Luxembourg mu Rwanda”.

- Kwmamaza -

Avuga ko icyicaro cya Ambasade ye kiri i Kigali kandi ko igihugu cye kizafatanya n’u Rwanda mu burezi, kwigisha abantu imyuga, guhanga no gushaka imirimo, guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no guteza imbere urwego rw’imari.

Crauser avuga ko ibyo bizafasha u Rwanda mu ntego rumaranye imyaka 30 z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame kandi yakiriye abandi ba Ambasaderi barimo uwa Ghana witwa Ernest Yaw Amporful, Ambasaderi wa Sweeden witwa  Dag Sjöögren, Brig. Gen. Mamary Camara wa Mali na Lincoln G. Downer  wa Jamaica.

Izindi mpapuro Kagame yakiriye ni iza Ambasaderi Nadeska Imara Cuthbert Carlson  wa Nicaragua,  Savvas Vladimirou w’icyirwa cya  Cyprus, Ambasaderi  Patricio Alberto Aguirre Vacchieri wa Chile.

Yakiriye na Ambasaderi w’Ubusuwisi witwa Mirko Giulietti, Ambasaderi wa Armenia witwa Sahak Sargsyan na Ambasaderi wa Australia witwa Jenny Isabella Da Rin.

Inama y’Abaminisitiri yateranye taliki 18, Ukwakira, 2024 niyo yemeje ko mu bwami bwa Luxembourg u Rwanda ruhagararirwa na Aurore Munyangaju Mimosa.

Luxembourg ni igihugu gito kiyoborwa cyami.

Luxembourg uyirebeye mu ikarita y’ibindi bihugu byo mu Burayi.

Kiri mu Burayi kikaba gituranye n’Ubufaransa n’Ubudage.

Uretse ubukerarugendo, iki gihugu gifite urwego rw’imari rwateye imbere cyane kandi rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Indimi zikoreshwa yo ahanini ni Igifaransa n’Ikidage, ariko n’ururimi rwabo gakondo bita Ikilugisamburu naryo hari abarukoresho biganjemo abatuye mu cyaro.

Mu mwaka wa  2011, Ikigo mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyasohoye raporo yavugaga ko ubwami bwa Luxembourg ari cyo gihugu cya mbere gifite abaturage bakize ku isi ubaze ku mutungo igihugu cyose gifite ukawusaranganya abagituye.

Buri muturage yabarirwaga $80,119, kandi mu mwaka wa 2019 uwo muturage yari afite ubushobozi bwo guhaha buruta inshuro 261% iz’undi muturage w’Uburayi uwo ari we wese.

Raporo nyinshi zo mu bigo bikora ku bushakashatsi mu by’ubukungu bw’ibihugu zimeza ko Luxembourg ari kimwe mu bihugu bifite abantu babayeho neza kurusha abandi ku isi kandi muri byinshi.

U Rwanda rwo rushimirwa ko rufite ubukungu buzamuka neza kandi bugerageza kwihagararaho mu bibazo byose buhura nabyo.

Ni igihugu amahanga ashimira ko gitekanye kandi gicunga neza inkunga, inguzanyo cyangwa impano gihabwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version