Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Maroc Yitabaje Qatar Na Espagne
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Maroc Yitabaje Qatar Na Espagne

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 September 2023 8:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwami bwa Maroc bwasabye ubuyobozi bwa Qatar n’ubwa Espagne kubagoboka kubera ingaruka z’umutingito uherutse kwibisira Intara ya Marrakech ugahitana abagera ku 2000 mu gihe gito.

Ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda byafashe mu mugongo abaturage ba Maroc bahuye na kariya kaga ka mbere mu mateka yabo katewe n’umutingito w’isi wari ufite ubukana bwa 7 ku gipimo cya Richter.

Umwami wa Maroc Muhamed VI yategetse ko igihugu kijya mu cyunamo cy’iminsi itatu.

Amahanga yatangaje ko ari ngombwa gutabara Maroc ndetse n’igihugu bituranye ariko bidacana uwaka kitwa Algérie nacyo cyemeye gufungura ikirere cyacyo kugira ngo imfashanyo ijya muri Maroc ibone aho icishwa hisanzuye.

Mu buryo budaciye ku ruhande kandi bukurikije inzira z’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc witwa Nasser Bourita yatangaje ko igihugu cye cyasabye ubufasha Qatar na Espagne.

Ibi byaje gukurikirwa n’uko Espagne yoherereje Maroc indege irimo abasirikare bayo bashinzwe ubutabazi bazanye n’imbwa enye za kabuhariwe mu gushaka abantu bagwiriweho n’inkuta.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 11, Nzeri, 2023 nibwo iyo ndege yahagurutse muri Espagne ahitwa Saragosse igana i Marrakech.

Indege y’ubutabazi ya Qatar nayo yageze yo ijyanye ibikoresho byo kuvura inkomere zagwiriwe n’inkuta.

Hagati aho ubutegetsi bwa Maroc buvuga ko hazakenerwa imfashanyo nyinshi kandi y’ubwoko bwinshi kugira ngo Marrakech yongere isanwe.

Ni umurimo uzamara imyaka myinshi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Maroc bubibwira Al Jazeera.

Ibindi bihugu byatangaje ko byiteguye gutabara Maroc ni Ubusuwisi n’Ubufaransa.

Imwe mu mpamvu ishobora kuba yatumye abantu benshi bazira uriya mutingito,  ni uko ibi byago byabaye mu ijoro abantu basinziriye kandi bibera mu mujyi ufite inzu nyinshi z’amagorofa.

Abahanga mu by’imitingito bavuga ko uriya mutingito ufite indiri( épicentre) mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Marrakech, mu bilometero 320 uturutse mu Murwa mukuru Rabbat.

Indiri yawo iri mu bilometero 320 uturutse mu Murwa mukuru Rabbat.

Abaganga bo mu bitaro byo mu gace ibi byabereyemo, birasaba abaturage gutanga amaraso ari benshi kugira ngo agoboke abakometse, bagatakaza menshi.

Imijyi yo muri Marrakech yibasiwe ni n’uriya mutingito ni uwa Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant.

Uretse inzu zisanzwe zasenywe nawo, uyu mutingito wasenye  n’umusigiti uzwi cyane uri ahitwa Jemaa el-Fna ndetse n’inkuta z’i  Médina zirasenyuka.

Izi nkuta zigize ahantu hasanzwe harashyizwe mu murage w’isi urindwa na UNESCO.

TAGGED:EspagneImfashanyoMarocQatarUmutingito
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ubuzima Bukomeje Guhenda
Next Article Ubushinwa Burashaka Guha Akazi Abanyarwanda Babwizemo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?