Ubwami bwa Maroc bwasabye ubuyobozi bwa Qatar n’ubwa Espagne kubagoboka kubera ingaruka z’umutingito uherutse kwibisira Intara ya Marrakech ugahitana abagera ku 2000 mu gihe gito.
Ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda byafashe mu mugongo abaturage ba Maroc bahuye na kariya kaga ka mbere mu mateka yabo katewe n’umutingito w’isi wari ufite ubukana bwa 7 ku gipimo cya Richter.
Umwami wa Maroc Muhamed VI yategetse ko igihugu kijya mu cyunamo cy’iminsi itatu.
Amahanga yatangaje ko ari ngombwa gutabara Maroc ndetse n’igihugu bituranye ariko bidacana uwaka kitwa Algérie nacyo cyemeye gufungura ikirere cyacyo kugira ngo imfashanyo ijya muri Maroc ibone aho icishwa hisanzuye.
Mu buryo budaciye ku ruhande kandi bukurikije inzira z’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Maroc witwa Nasser Bourita yatangaje ko igihugu cye cyasabye ubufasha Qatar na Espagne.
Ibi byaje gukurikirwa n’uko Espagne yoherereje Maroc indege irimo abasirikare bayo bashinzwe ubutabazi bazanye n’imbwa enye za kabuhariwe mu gushaka abantu bagwiriweho n’inkuta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 11, Nzeri, 2023 nibwo iyo ndege yahagurutse muri Espagne ahitwa Saragosse igana i Marrakech.
Indege y’ubutabazi ya Qatar nayo yageze yo ijyanye ibikoresho byo kuvura inkomere zagwiriwe n’inkuta.
Hagati aho ubutegetsi bwa Maroc buvuga ko hazakenerwa imfashanyo nyinshi kandi y’ubwoko bwinshi kugira ngo Marrakech yongere isanwe.
Ni umurimo uzamara imyaka myinshi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Maroc bubibwira Al Jazeera.
Ibindi bihugu byatangaje ko byiteguye gutabara Maroc ni Ubusuwisi n’Ubufaransa.
Imwe mu mpamvu ishobora kuba yatumye abantu benshi bazira uriya mutingito, ni uko ibi byago byabaye mu ijoro abantu basinziriye kandi bibera mu mujyi ufite inzu nyinshi z’amagorofa.
Abahanga mu by’imitingito bavuga ko uriya mutingito ufite indiri( épicentre) mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Marrakech, mu bilometero 320 uturutse mu Murwa mukuru Rabbat.
Abaganga bo mu bitaro byo mu gace ibi byabereyemo, birasaba abaturage gutanga amaraso ari benshi kugira ngo agoboke abakometse, bagatakaza menshi.
Imijyi yo muri Marrakech yibasiwe ni n’uriya mutingito ni uwa Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant.
Uretse inzu zisanzwe zasenywe nawo, uyu mutingito wasenye n’umusigiti uzwi cyane uri ahitwa Jemaa el-Fna ndetse n’inkuta z’i Médina zirasenyuka.
Izi nkuta zigize ahantu hasanzwe harashyizwe mu murage w’isi urindwa na UNESCO.