Bwana Martin Ngoga usanzwe ari Perezida w’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yatorewe kuba Umuyobozi wungirije wa Komite ya FIFA ishinzwe imyitwarire y’abayigize.
Yatangiye kuyibora Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba muri 2017.
Mbere y’uko ajya muri kariya kazi yigize kuba Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Iriya Komite iyobowe n’abantu batanu barimo: Ba Chairman ba Skouris Vassilios wo mu Bugereki, Madamu Rojas Maria wo muri Colombia, Abungirije Chairman barimo Umunya Canada De Vita Bruno, Umunyarwanda Martin Ngoga n’Umunya Samoa witwa Sunia Fiti.