Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Masisi: M23 Iri Kwesura Na Wazalendo N’Abandi Bayifasha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Masisi: M23 Iri Kwesura Na Wazalendo N’Abandi Bayifasha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 September 2024 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Teritwari ya Masasisi hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imirwano ikomeye iri kubera neza neza ahitwa Muheto no mu bice bituranye n’ahitwa Bashali Kaembe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano kandi iri kubera mu bindi bice bya Kanzenze, Kanyatsi na Nyamitaba, hose hakaba ri muri Teritwari ya Masisi.

Radio Okapi ivuga ko abarwanyi ba M23 basanze batakomeza kwihanganira kubona abandi barwanyi bari mu bice bya Masisi bahitamo kubagabaho igitero.

Iyo mirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere irakomeza kugeza no kuri uyu wa Kabiri iracyakomeje nk’uko abatuye aho iri kubera babibwiye itangazamakuru.

Hari n’amakuru avuga ko igitero M23 yaganbye kuri uyu wa Mbere cyari icyo kwihimura ku barwanyi bakorera muri kiriya gice kuko ngo ku Cyumweru baba barwanyi barashweho bicirwa abarwanyi benshi.

Abakurikiranira hafi ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko mu minsi micye ishize hari imirwano imaze iminsi ivuza ubuhuha muri kiriya gice.

Yiganje cyane mu bice bya Kibirizi, ahitwa Bwito muri Teritwari ya Rutshuru no mu bindi bice byavuzwe haruguru.

Ikindi ni uko aba  barwanyi bafite ahandi henshi bashinze ibirindiro kandi ngo, uko bigaragara, ntibiteguye kuhava.

Ibyo byose biravugwa mu gihe hari ibiganiro by’amahoro biri kuba ngo harebwe niba impande zose zirebwa n’iriya ntambara zagira ibyo zumvikanaho ikarangira.

Ibikomeye muri ibi ni ibimaze igihe bibera muri Angola .

TAGGED:AngolafeaturedImirwanoM23MasisiWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Myaka 26 Umunyarwanda Azaba Ari Umukire Bifatika
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Umudugudu W’Ikorabuhanga Wa Miliyari $2
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?