Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mastercard Ifite Ubundi Buryo Bwo Kwishyura Mu Ikoranabuhanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Mastercard Ifite Ubundi Buryo Bwo Kwishyura Mu Ikoranabuhanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2022 3:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo Mastercard kivuga ko cyishyize hamwe n’ikindi bita Cellulant mu gushyiraho uburyo bushya bwo kugura no kwishyura ibintu bitandukanye ahari aho hose ku isi bemera ikarita ya MasterCard.

Ikigo Cellulant cyazanye uburyo bita Tingg, bukazakorana n’abasanzwe bakoresha Mastercard mu kwishyura binyuze mu no mu gukura amafaranga kuri comptes zabo.

Abaguzi bazashobora kwishyura icyo bashaka cyose haba ibikoresho bisanzwe, imyidagaduro, ingendo zo mu kirere cyangwa ku butaka, n’ibindi .

Muri iki gihe ikoranabuhanga riri kwaguka cyane mu kwishyurana no mu bucuruzi busanzwe k’uburyo raporo yitwa Economuy 2021 Outlook yakozwe na Mastercard Economics Institute ivuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga muri uru rwego ryabaye ryabaye nk’ipata n’urugi mu buzima bwa muntu.

Iyi raporo ivuga ko nyuma y’uko COVID-19 yaduka mu isi, abantu bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana no mu bundi bucuruzi.

Uko rizakomeza gukoreshwa, ni uko hazavuka andi mahirwe yo guhanga imirimo ikoresha ikoranabuhanga muri uru rwego cyangwa se mu rundi bifitanye isano.

Ibi bitangajwe mu gihe mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yiga uko ikoranabuhanga rigendanwa ryakomeza kubyaza umusaruro.

Ni inama yitwa GSMA.

Hari raporo yatangarijwe muri iyi nama ivuga ko bitarenze umwaka wa 2025 abantu miliyoni 678 bo muri Afurika bazaba batunze telefoni zikora akazi kenshi bita ‘smartphones’.

Bivuze ko n’abazaba bakoresha ikoranabuhanga mu kugura no kwishyura nabo baziyongera.

Imibare igaragaza ko muri Afurika hari imishinga ikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse igera kuri Miliyoni 100.

Ikibazo ni uko muri iyo, igera kuri 5% ari yo yonyine ikoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubucuruzi hatari yayo n’abakiliya.

Abo muri Mastercard bavuga ko bazagira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga, kugira  ngo bifashe abatuye Afurika kungukirwa n’ubu bucuruzi.

Icyakora bazakorana  ngo bazakorana n’abandi bakora muri uru rwego rw’ubukungu barimo n’ikigo Cellulant.

Intego ni uko bitarenze umwaka wa 2025 ku isi abantu bagera kuri Miliyari imwe bazaba bakoresha iri koranabuhanga.

Amnah Ajmal ushinzwe ibikorwa, guteza imbere ubucuruzi n’ibindi bikorwa muri Mastercard avuga ko mu kazi kabo bakora uko bashoboye kose kugira ngo bakorane n’abafatanyabikorwa babo nka Cellulant mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.

Amnah Ajmal

Ikigo Cellulant nacyo kiri mu bimaze iminsi bikorera muri uyu mujyo.

 

TAGGED:AfurikafeaturedIkoranabuhangaMastercardUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Denis Mukwege Arashaka Kuzayobora DRC
Next Article Minisitiri Bayisenge Yafashe Mu Mugongo Umugabo Uherutse Gupfusha Abana 3 Icyarimwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?