Mastercard Yatanze Miliyoni $55 Zizahesha Buruse Abanyeshuri 1200 Muri Kaminuza y’u Rwanda

Mastercard Foundation na Kaminuza y’u Rwanda byatangije ubufatanye bw’imyaka 10 buzashorwamo miliyoni $55, buzafasha abanyeshuri bagera ku 1200 b’Abanyafuika kubasha kwiga kaminuza.

Ni ubufatanye bukubiye muri gahunda yagutse ya Mastercard Foundation Scholars Program, buzibanda cyane ku gufasha abakobwa bakeneye kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Engineering n’Imibare (STEM), urubyiruko rufite ubumuga n’impunzi.

Umuyobozi wa Mastercard Foundation Reeta Roy, yavuze ko bashimishijwe no kuba Kaminuza y’u Rwanda yiyongereye mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda.

Ati “Intego na gahunda bya Kaminuza bihura neza na gahunda igihugu gifite. Ni yo mpamvu ubu bufatanye ari ingenzi cyane kuko buzaba burimo gutegura abakiri bato bazajya mu mirimo itandukanye no mu gukemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.”

- Kwmamaza -

Biteganywa ko ubu bufatanye buzubaka ubushobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo ibashe gutanga uburezi bugezweho kandi kuri buri wese no kunoza imyigishirize itegura urubyiruko kujya mu mirimo itandukanye.

Ni igikorwa kijyanye kandi na gahunda ya Mastercard Foundation yitwa Young Africa Works, igamije gufasha urubyiruko miliyoni 30 rw’Abanyafurika by’umwihariko abagore, kubona imirimo myiza bitarenze umwaka wa 2030.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Prof. Alexandre Lyambabaje, yashimangiye ko iyi Kaminuza yumva neza icyerekezo cya Mastercard Foundation.

Ati “Ni yo mpamvu twafashe iki cyemezo cyo gufatanya n’uyu muryango kugira ngo tuzamure ubushobozi bwacu mu kwigisha abayobozi bazana impinduka no gusohora abanyeshuri biteguye kuzana impinduka ku mugabane wa Afurika.”

“Iyi gahunda ihuye neza na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere kandi umusanzu wayo uzagera kuri Kaminuza y’u Rwanda, ku bafatanyabikorwa bacu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Mu gutangiza ubu bufatanye, Kaminuza y’u Rwanda yinjiye mu bafatanyabikorwa 29 ba Mastercard Foundation Scholars Program, biyemeje guteza imbere uburezi bw’abakiri bato, kandi ayo mahirwe akagera kuri bose.

Mastercard Foundation Scholars Program yatangiye mu mwaka wa 2012 igamije gufasha abanyeshuri b’abahanga ariko batishoboye, kugira ngo babashe kurangiza amasomo yabo muri gahunda z’amasomo zizana impinduka.

Itanga ubufasha burimo amafaranga y’ishuri, aho kuba, ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri.

Kaminuza y’umufatanyabikorwa ni yo yakira ubusabe bw’abanyeshuri bakeneye buruse za Mastercard, ikaba ari nayo ibufataho icyemezo cya nyuma.

Iyo kaminuza isaba amafaranga runaka kugira ngo umunyeshuri yandikwe, iyo agize amahirwe yo kwinjira muri iyi gahunda arayasubizwa.

Kugeza ubu Mastercard Foundation Scholars Program imaze gutanga buruse zigera mu 40,000.

Kaminuza y’u Rwanda yashinzwe mu 2013, ihuza iyitwaga Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’amashuri makuru ya Leta. Ubu igizwe n’amashami atandatu ndetse ikorana n’ibigo by’icyitegererezo bitandukanye.

Imaze kurangizamo abanyeshuri 49,477 barimo abagabo 64% n’abagore 36%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version