Révocat Karemangingo wabaga muri Mozambique yarasiwe mu murwa mukuru Maputo yitaba Imana, Polisi ikaba yatangiye iperereza.
Amakuru avuga ko uwo mugabo wabaga muri Mozambique nk’impunzi, yarashwe kuri uyu wa 13 Nzeri ubwo yari mu nzira yerekeza iwe mu gace ka Liberdade, ari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Vitz.
Ngo imodoka ebyiri zahise zimwitambika imwe imbere indi inyuma, araswa amasasu menshi n’abantu bari mu modoka ya Toyota Fortuner.
Uwo mugabo yishwe nyuma y’uko mu 2019, Louis Baziga wahoze ahagarariye diaspora y’u Rwanda muri Mozambique na we yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.
Karemangingo wari usanzwe akora ubucuruzi ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku rupfu rwa Baziga.
Yabaye mu ngabo za kera zitwaga FAR (Forces Armes Rwandais), aho yahunze mu 1994 afite ipeti rya Lieutenant.
Muri Mozambique hakunze kuvugwa ubwumvikane buke mu banyarwanda barimo benshi bahunze igihugu, ubu bakorana n’imitwe y’iterabwoba irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Bakunda kwibasira bagenzi babo babashinja kuba ba maneko b’u Rwanda.
Ibyo bikajyana no kurebana ay’ingwe mu mpunzi ubwazo, bishingiye ku makimbirane aturuka ku bikorwa byabo cyangwa ubucuruzi .
Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera mu 3000 batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Muri Maputo habarizwa abarenga 1500.