McKinstry Watozaga Ikipe Y’Igihugu Ya Uganda Yirukanywe

Federasiyo y’Umupira w’amaguru muri Uganda, FUFA, yirukanye Bwana Johnathan McKinstry wari usanzwe ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu The Cranes.

Yatangiye gutoza ikipe y’igihugu ya Uganda tariki 30, Nzeri, 2019.

Yari yarasinye amasezerano y’akazi y’imyaka itatu.

Mbere y’uko yirukanwa McKinstry yari afite umusaruro muke mu ikipe ye kuko uretse no kuba yaratsindiwe imbere muri Shampiyona ya Uganda, ntiyashoboye no gutuma igera kure mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cya  2021.

- Advertisement -

Johnathan McKinstry yatangiye gutoza Imisambi( The Cranes) ya Uganda asimbuye Umufaransa Sébastien Desabre.

Mbere yo gutoza Imisambi ya Uganda,  McKinstry yatoje Amavubi y’u Rwanda.

Mbere yo gutoza Amavubi yatoje ikipe y’igihugu ya Sierra Leone.

Yigeze no gutoza Ikipe y’igihugu ya Bangladesh yitwa  Saif SC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version