Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Melinda Yinjiye Mu Batunze Miliyari Z’Amadolari Nyuma Yo Gutandukana Na Bill Gates
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Andi makuru

Melinda Yinjiye Mu Batunze Miliyari Z’Amadolari Nyuma Yo Gutandukana Na Bill Gates

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2021 8:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bill Gates na Melinda French Gates bagabanye imitungo nyuma yo guhabwa gatanya, uyu mugore ahita yinjira mu batunze miliyari z’amadolari mu gihe atabarwaga mu bakire. Harebwaga umugabo we gusa.

Bill na Melinda Gates baheruka gutangaza ko bagiye gutandukana nyuma y’imyaka 27 babana, ndetse babyaranye abana batatu.

Inyandiko z’Urwego rugenzura isoko ry’imari n’imigabane muri Amerika zigaragaza ko ikigo gihuriza hamwe ishoramari rya Bill Gates, Cascade Investment, ku wa 3 Gicurasi cyohereje ku mazina bwite ya Melinda, imigabane ifite agaciro ka miliyari $2.4.

Ni nawo munsi batangajeho ko bagiye gutandukana, mu buryo abantu benshi batatekerezaga.

Ibyo byahise bishyira umutungo bwite wa Melinda mu gaciro ka miliyari $2.4, ku wa Kabiri umutungo bwite wa Bill Gates uhita umanuka ugera kuri miliyari $128.1, uvuye kuri miliyari $130.4.

Ntabwo haratangazwa amasezerano bombi bagiranye, yashingiweho hatangwa iriya migabane.

Gusa uyu mugabo washinze uruganda rwa Microsoft aracyari uwa kane mu baherwe ba mbere ku isi.

Forbes yatangaje ko Melinda yahawe imigabane miliyoni 2.94 muri AutoNation n’imigabane miliyoni 14.1 muri Canadian National Railway Co., ifite agaciro ka miliyoni $309 na miliyari $1.5 nk’uko bikurikirana.

Bill kandi yahaye Melinda imigabane miliyoni 25.8 mu ruganda Coca-Cola Femsa rwo muri Mexico, ifite agaciro ka miliyoni $120; n’imigabane miliyoni 155.4 mu kigo cy’itangazamakuru Grupo Televisa SA nacyo cyo muri Mexico, ifite agaciro ka miliyoni $386.

Ntabwo bihagije ariko ngo Melinda aze mu bakire ba mbere ku isi mu bagore, kuko urutonde ruyobowe n’Umufaransakazi Françoise Bettencourt Meyers utunze miliyari $73.6, agakurikirwa na Alice Walton utunze $61.8, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari MacKenzie Scott utunze miliyari $53.

Mackenzie yabonye ubwo butunzi mu mazina ye amaze gutandukana na Jeff Bezos wari umugabo we – ari na we mukire wa mbere ku isi – bahita bagabana imitungo.

Bill wahoze ari nyiri Microsoft ku ijanisha ryo hejuru, igice kinini cy’imigabane yaje kugishyira muri Gates Foundation indi iragusishwa, ku buryo bibarwa ko mu mazina ye bwite asigaranye munsi ya 1%.

TAGGED:Bill GatesfeaturedGatanyaMelinda Gates
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwahakanye Ko Rwemeye Kwakira Abasaba Ubuhungiro Muri Denmark
Next Article Kugonga Umwana Ni Ishyano Riba Riguye- ACP Teddy Ruyenzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?