Melodie Azataramira Abakurikira Ikiganiro ‘Good Morning America’

Bruce Melodie arateganya kuzataramira abazitabira ikiganiro Good Morning America kiri mu bikunzwe muri Amerika.

Itangazo ry’ikigo 1.55 AM cyita ku nyungu z’uyu muhanzi rivuga ko Bruce Melodie azataramira abantu bazitabira iki kiganiro gitambuka kuri Televiziyo ABC, akazafatanya na Shaggy mu kubagezaho indirimbo ‘When she is around’.

Muri Werurwe, 2024 aba bagabo bombi bataramiye abakunzi b’umuziki mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas mu nzu mberabyombi ya Jingle Ball.

Niwe muhanzi nyarwanda wa mbere utaramye muri iki kiganiro gikorwa n’abanyamakuru Robin Roberts, George Stephanopoulos, Michael Strahan, Lara Spencer na Ginger Zee.

- Advertisement -

Mu 2022 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Nielsen Media Research bwanzuye ko iki kiganiro ku mwanya wa mbere mu biganiro bitambuka kuri Televiziyo bikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bruce Melodie na Shaggy baherutse gushyira iriya ndirimbo mu Gifaransa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version