Kugaburirira Abana Ku Ishuri Byagabanije Abarivamo- MINEDUC

Minisiteri y’uburezi ivuga ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagize umusaruro ugaragara cyane cyane mu gutuma abana bagana ishuri kandi bakarigumamo.

Ibi byagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi muri rusange n’ubwo hari ibindi biba bigomba gukorwa kugira ngo uburezi bunoge.

Gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri yatangiye mu mwaka wa 2014, ikaba yaratangiranye n’abana biga mu mashuri y’imyaka icyenda na 12 ndetse yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2019, iba itegeko.

Leta yiyemeje kujya itanga 60%, umubyeyi agatanga 40% by’ikiguzi cy’ifunguro ry’umunyeshuri.

- Advertisement -

Umuyobozi wa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri muri Minisiteri y’uburezi, Théophile Mukamugambi yabwiye RBA  ko gahunda yo ‘kugaburirira abana ku ishuri’ yagabanyije umubare w’abana bata amashuri cyane cyane mu mashuri abanza.

Ati: “Kandi umwana apfa mu iterura, umwana utize amashuri abanza ntitwamubona no mu yisumbuye. Kuba rero ‘School Feeding’ yaragabanyije cyane umubare w’abana bataga ishuri cyane cyane mu mashuri abanza tubibonamo umusaruro mwiza”.

Mukamugambi yavuze ko kuva iyi gahunda yatangira abana bajya mu mashuri biyongereye, bikaba byarabafashije kuba abanyeshuri badasiba ishuri bya hato na hato.

Yafashije mu kwigisha no kwiga amasomo yose kubera ko umwanya abana bamaraga bataha bajya kurya n’uwo bakoreshaga bagaruka ku ishuri wagabanutse.

Théophile Mukamugambi yagize ati: “Hari abasubiraga mu rugo gufata ifunguro hakaba n’abandi bigaga mbere ya saa sita abandi bakiga nyuma yayo  bityo ugasanga amasomo umunyeshuri yagombaga kwiga nyuma ya saa sita arayakererewe. Uyu munsi ari abanyeshuri, ari abarimu bose baba bari ku ishuri”.

Mukamugambi yabwiye RBA  ko mu igenzura bakoze basanze iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yarafashije n’ababyeyi muri rusange.

Ababyeyi bo mu cyaro ngo nabo babyungukiyemo kuko babona umwanya uhagije wo gukora imirimo y’ubuhinzi n’indi mirimo yo mu cyaro.

Ku rundi ruhande, hari abarezi bavuga ko uruhare rw’umubyeyi rukiri ruto kandi ari we ugomba kuza ku mwanya wa mbere mu bikorerwa umwana we byose.

Ikindi kibazo ni uko ishuri abana bariramo ari naryo baba bari bwigiremo nyuma yo kurya.

Ibi bituma hari iminota itakara bari kurisukura.

Muri gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri byanzuwe ko mu mashuri abanza n’ay’inshuke, umubyeyi azajya atanga Frw 15,  Leta igatanga Frw 135 kuri buri munyeshuri kandi buri munsi.

Mu mashuri yisumbuye Leta itanga Frw 56 buri munsi naho mu gihembwe umubyeyi agatanga Frw 975.

Iyo ayo mafaranga amaze gukusanywa yoherezwa ku Karere kakaba ari ko gafasha mu guhaha ibiribwa birimo akawunga, umuceri, ibishyimbo, amavuta n’ibindi.

Mu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda izashora muri iyo gahunda miliyari Frw 90, avuye kuri miliyari zisaga 78Frw zakoreshejwe mu mwaka wa  2023.

Mu mwaka wa 2022 Leta yari yashoyemo miliyari Frw 35.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version