Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Melodie Wari Wafungiwe Mu Burundi Ashinjwa Ubwambuzi Yarekuwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Melodie Wari Wafungiwe Mu Burundi Ashinjwa Ubwambuzi Yarekuwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 September 2022 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Icyamamare mu muziki nyarwanda Bruce Melodie yaraye arekuwe nyuma y’amasaha yari amaze afunzwe na Polisi y’u Burundi imukurikiranyeho ubwambuzi bwa $2000 bivugwa ko yakoreye Umucuruzi w’Umurundi witwa Toussaint.

Uyu mucuruzi ufite akabari gakomeye kitwa Guerra Plazza yari yararegeye Polisi y’u Burundi iby’ubwambuzi avuga ko yakorewe na Bruce Melodie.

Ubwo uyu muhanzi yageraga i Bujumbura akakirwa n’abanyamakuru bakamubaza ikimugenza n’uko umuziki we uhagaze muri iki giye, yarangije kuvugana nabo Polisi y’u Burundi ihita imuta muri yombi.

Akabari ka Toussaint kaba mu  Kamenge.

We avuga ko hari amafaranga yarafitiwe n’uyu muhanzi nyuma y’uko amutumiye mu gitaramo cyagombaga kuba muri Nyakanga 2021 kikaza gusubikwa n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Amakuru y’uko Bruce Melodie azajya mu Burundi, Toussaint yarayamenye arya akara Polisi ihita ifata imufata.

Icyakora Melodie yagiranye ibiganiro n’uyu mushoramari, birangira arekuwe.

Amafaranga Melodie yari yafungiwe ni avance yari yahawe n’uriya rwiyemezamirimo kugira ngo azirabire igitaramo cyari bube muri 2021 ariko nticyaba.

Birumvikana ko icyo gitaramo Bruce Melodie atacyitabiriye kubera ko ubutegetsi bwo mu Gitega bwanze ko kiba.

Birashoboka ko uyu muhanzi atasubije uriya mukire amafaranga ye, bikamurakaza bikaba intandaro yo gusaba Polisi ngo imufate.

Ku rundi ruhande, Melodie nawe yavuze ko atazakitabira kubera ko atari yizeye umutekano we mu Burundi.

Icyatumaga atizera uwo mutekano we nicyo kitatangajwe!

Bruce Melodie ari i Bujumbura mu bitaramo bibiri bikomeye azahakorera guhera kuri uyu wa Gatanu Taliki 2 no ku wa Gatandatu Taliki 3 Kanama 2022.

https://www.instagram.com/p/ChzSpDRAaZ2/?utm_source=ig_web_copy_link

TAGGED:BruceBujumburefeaturedIgitaramoMelodieUmucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 83 Bahitanywe N’Umwuzure
Next Article Ruhango: Babiri Barashwe N’Inzego Z’Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?