Melodie Wari Wafungiwe Mu Burundi Ashinjwa Ubwambuzi Yarekuwe

Icyamamare mu muziki nyarwanda Bruce Melodie yaraye arekuwe nyuma y’amasaha yari amaze afunzwe na Polisi y’u Burundi imukurikiranyeho ubwambuzi bwa $2000 bivugwa ko yakoreye Umucuruzi w’Umurundi witwa Toussaint.

Uyu mucuruzi ufite akabari gakomeye kitwa Guerra Plazza yari yararegeye Polisi y’u Burundi iby’ubwambuzi avuga ko yakorewe na Bruce Melodie.

Ubwo uyu muhanzi yageraga i Bujumbura akakirwa n’abanyamakuru bakamubaza ikimugenza n’uko umuziki we uhagaze muri iki giye, yarangije kuvugana nabo Polisi y’u Burundi ihita imuta muri yombi.

Akabari ka Toussaint kaba mu  Kamenge.

- Advertisement -

We avuga ko hari amafaranga yarafitiwe n’uyu muhanzi nyuma y’uko amutumiye mu gitaramo cyagombaga kuba muri Nyakanga 2021 kikaza gusubikwa n’ubutegetsi bw’u Burundi.

Amakuru y’uko Bruce Melodie azajya mu Burundi, Toussaint yarayamenye arya akara Polisi ihita ifata imufata.

Icyakora Melodie yagiranye ibiganiro n’uyu mushoramari, birangira arekuwe.

Amafaranga Melodie yari yafungiwe ni avance yari yahawe n’uriya rwiyemezamirimo kugira ngo azirabire igitaramo cyari bube muri 2021 ariko nticyaba.

Birumvikana ko icyo gitaramo Bruce Melodie atacyitabiriye kubera ko ubutegetsi bwo mu Gitega bwanze ko kiba.

Birashoboka ko uyu muhanzi atasubije uriya mukire amafaranga ye, bikamurakaza bikaba intandaro yo gusaba Polisi ngo imufate.

Ku rundi ruhande, Melodie nawe yavuze ko atazakitabira kubera ko atari yizeye umutekano we mu Burundi.

Icyatumaga atizera uwo mutekano we nicyo kitatangajwe!

Bruce Melodie ari i Bujumbura mu bitaramo bibiri bikomeye azahakorera guhera kuri uyu wa Gatanu Taliki 2 no ku wa Gatandatu Taliki 3 Kanama 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version