Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Uko Shampiyona Y’Umwaka Utaha Ya Basketball Izakinwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Menya Uko Shampiyona Y’Umwaka Utaha Ya Basketball Izakinwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2024 7:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Basketball ni umwe mu mikino ikunzwe mu Rwanda kurusha indi
SHARE

FERWABA yatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2025 muri shampiyona izatangira ku wa 24, Mutarama, 2025.

APR BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka, izafungura iyi shampiyona ikina na Flame BBC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Hazaba ari tariki 24, Mutarama, 2025.

Patriots BBC izakina na Azomco BBC, iyo nayo ikazaba ari bwo bwa mbere ikinnye muri Shampiyona mu cyiciro cya mbere, REG BBC izakina na Orion BBC.

Umukino wakwita ko ari wo shiraniro mu yindi yose ni uzahuza APR BBC na Patriots BBC uzaba ku munsi wa nyuma w’imikino ibanza, ni ukuvuga tariki ya 21, Werurwe, 2025.

Umukino wa Patriots BBC na REG BBC uteganyijwe kuzaba tariki ya 14 Werurwe 2025, APR BBC na REG BBC wo ukaba uteganyijwe ku ya 7, Werurwe, 2025.

Muri rusange shampiyona y’uyu mwaka mu bagabo izakinwa n’amakipe 10.

Ayo ni  APR BBC, Patriots BBC, REG BBC, Kepler BBC, Espoir BBC, UGB BBC, Tigers BBC, Orion BBC, Azomco BBC na Flame BBC.

Mu bagore shampiyona izatangira tariki ya 25 Mutarama 2025, aho REG WBBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka izakina ku mukino ubanza na  UR Huye WBBC, APR WBBC izakina na UR Kigali, mu gihe Kepler WBBC izakina na The Hoops.

Mu makipe y’abagore umukino utegerejwe na benshi ni uzahuza APR WBBC na REG WBBC uzaba tariki ya 1, Werurwe, 2025.

Amakipe mashya ari muri shampiyona ni Azomco WBBC yiyongeraho andi 10 asanzwe ariyo REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, GS Marie Reine Rwaza, The Hoops, GS Gahini, East Africa University, UR Kigali na UR Huye WBBC.

Mu makipe y’abagore, umwaka w’imikino  uzarangira tariki ya 5, Nzeri, 2025, mu gihe uw’abagabo ari kuya 1, Kanama, 2025 hakinwa umukino w’intoranwa uzaherekezwa n’igitaramo.

TAGGED:BasketballImikinoShampiyona
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Abantu 19 Bapfiriye Mu Mpanuka
Next Article Rukotana Aritegura Kumurika Alubumu Yise Imararungu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?