Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 November 2025 12:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye neza isinywa ry’amasezerano i Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro hagati ya Guverinoma ya Demukarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.

Mu Gifaransa ayo masezerano yiswe “Accord Cadre” yaraye asinyiwe i Doha kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo, 2025.

Nyuma Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rigira riti: “Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”

U Rwanda rushima uruhare rukomeye, kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza nurwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Hagati aho, Leta ya Congo nayo yasohoye itangazo ryemeza ko aya masezerano “Accord Cadre de Doha” ari intambwe ifatika igana ku mahoro nyayo.

Leta ya Congo ivuga ko amasezerano y’i Doha yashyizeho inkingi zigamije kurangiza amakimbirane, kugarura ubutegetsi bwa Leta no gutuma igihugu kigira amahora arambye.

Itangazo rya Leta ya Congo rivuga ko gusinya amasezerano byerekana ko Guverinoma y’icyo gihugu ishyize imbere amahoro, umutekano, n’agaciro k’abaturage ba Congo mu ndiba y’ibikorwa byayo.

Aya masezerano arimo inkingi 8 zigomba kumvikanwaho zikazavamo amasezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo.

Ziteganya uburyo bwo kurekura imfungwa, ibyo biri mu byasinyiwe tariki 14 Nzeri, 2025

Zivuga kandi k’uburyo bwo kugenzura no gukurikiza ihagarikwa ry’imirwano, nk’uko byasinywe Tariki 14, Ukwakira, 2025.

Ikindi ni ugufasha abatabazi kugera aho bashaka gutanga inkunga, no kubarinda mu buryo bw’amategeko.

Avuga kandi k’ugusubizaho amategeko ya leta, impinduka n’ubuyobozi buha amahirwe buri wese ku rwego rw’igihugu.

Azashyiraho kandi uburyo bwo gucunga umutekano bw’igihe gito, na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo (DDR).

Hateganyijwe kandi kureba ibyangombwa, ubwenegihugu, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi n’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara no kongera ishoramari rigamije iterambere, no gushyiraho inzego zishinzwe imibereho myiza, ubutabera, ukuri n’ubwiyunge.

Abishimiye iby’ayoe masezerano barimo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, yagize ati: “Nishimiye amasezerano yasinywe i Doha hagati ya Congo na M23. Nyuma y’ako kababaro, inzira nyayo y’amahoro n’ibyiringiro ku bantu bose yahariwe.”

Yashimiye impande zakoranye n’igihugu cya Qatar ku bw’uruhare rwacyo muri ibi.

Uhagarariye Amerika muri ibi biganiro, Massad Boulos akaba Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibera muri Africa no mu Barabu, yagaragaje ko isinywa ry’aya masezerano rishobora kuba urufunguzo rw’uko mu gihe gito kiri imbere Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bazajya muri Amerika bagasinya amasezerano y’amahoro.

TAGGED:AmasezeranoCongofeaturedIgihuguM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?