U Rwanda rwakiriye neza isinywa ry’amasezerano i Doha, yo gushyiraho ingingo ngenderwaho z’amasezerano arambye y’amahoro hagati ya Guverinoma ya Demukarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23.
Mu Gifaransa ayo masezerano yiswe “Accord Cadre” yaraye asinyiwe i Doha kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Ugushyingo, 2025.
Nyuma Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo rigira riti: “Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura burundu impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo n’imbogamizi ku mahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
U Rwanda rushima uruhare rukomeye, kandi ruhoraho rwa Leta ya Qatar nk’umuhuza nurwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Hagati aho, Leta ya Congo nayo yasohoye itangazo ryemeza ko aya masezerano “Accord Cadre de Doha” ari intambwe ifatika igana ku mahoro nyayo.
Leta ya Congo ivuga ko amasezerano y’i Doha yashyizeho inkingi zigamije kurangiza amakimbirane, kugarura ubutegetsi bwa Leta no gutuma igihugu kigira amahora arambye.
Itangazo rya Leta ya Congo rivuga ko gusinya amasezerano byerekana ko Guverinoma y’icyo gihugu ishyize imbere amahoro, umutekano, n’agaciro k’abaturage ba Congo mu ndiba y’ibikorwa byayo.
Aya masezerano arimo inkingi 8 zigomba kumvikanwaho zikazavamo amasezerano y’amahoro hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo.
Ziteganya uburyo bwo kurekura imfungwa, ibyo biri mu byasinyiwe tariki 14 Nzeri, 2025
Zivuga kandi k’uburyo bwo kugenzura no gukurikiza ihagarikwa ry’imirwano, nk’uko byasinywe Tariki 14, Ukwakira, 2025.
Ikindi ni ugufasha abatabazi kugera aho bashaka gutanga inkunga, no kubarinda mu buryo bw’amategeko.
Avuga kandi k’ugusubizaho amategeko ya leta, impinduka n’ubuyobozi buha amahirwe buri wese ku rwego rw’igihugu.
Azashyiraho kandi uburyo bwo gucunga umutekano bw’igihe gito, na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari ingabo (DDR).
Hateganyijwe kandi kureba ibyangombwa, ubwenegihugu, gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi n’abaturage bavuye mu byabo kubera intambara no kongera ishoramari rigamije iterambere, no gushyiraho inzego zishinzwe imibereho myiza, ubutabera, ukuri n’ubwiyunge.
Abishimiye iby’ayoe masezerano barimo na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, yagize ati: “Nishimiye amasezerano yasinywe i Doha hagati ya Congo na M23. Nyuma y’ako kababaro, inzira nyayo y’amahoro n’ibyiringiro ku bantu bose yahariwe.”
Yashimiye impande zakoranye n’igihugu cya Qatar ku bw’uruhare rwacyo muri ibi.
Uhagarariye Amerika muri ibi biganiro, Massad Boulos akaba Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibera muri Africa no mu Barabu, yagaragaje ko isinywa ry’aya masezerano rishobora kuba urufunguzo rw’uko mu gihe gito kiri imbere Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame bazajya muri Amerika bagasinya amasezerano y’amahoro.


