Menya Uko Wakumira Abajura Bo Mu Ijoro

Abajura cyane  cyane abapfumura inzu z’abaturage babikora kuko hari uburyo bumwe cyangwa ubundi  babonye icyuho mu bwirinzi bwa nyiri urugo. Iyo bidatewe n’uko umuntu yaraye yibagiwe gukinga neza, biterwa n’uko imiryango ye idakomeye cyangwa se bigaterwa n’uko iwe hubatse k’uburyo uwo ari we wese amenya ibiberamo imbere.

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kumenya uko bazitira abajura ntibabibe babasanze mu ngo zabo, Polisi y’u Rwanda hari inama ibaha.

Mu buryo Polisi ivuga ko bakwifashisha harimo kudaha icyuho umunyacyaha, Kwirinda ko umunyacyaha yaguhitamo, Gukoresha inzira zose zitinza umunyacyaha no kumenya umunyacyaha mbere cyangwa nyuma y’uko icyaha kiba.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga ko  aho bishoboka byaba byiza buri rugo rugize uruzitiro n’urugi.

- Advertisement -

Ubu ngo ni bumwe mu  bumwe mu buryo bw’ibanze bwo kwicungira umutekano kugira ngo umunyacyaha atinjira mu rugo rwawe mu buryo bumworoheye.

Ati: “ Mu kubaka  uruzitiro rukomeye kandi rutekanye ugomba  kumenya neza ko nta cyuho usize abajura bakoresha binjira cyangwa aho umuntu yamenera akinjira bimworoheye. Niba uruzitiro rufite imisumari uyishyira imbere mu rwego rwo kwirinda ko abajura bayikoresha burira. Kwita ku mwanya usiga hagati y’uruzitiro n’imbuga, ntusige umwanya munini waha icyuho abajura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Kabera John Bosco

Ikindi Polisi itangaho inama ni uko ku ruzitiro, abaturage babishoboye bajya bashyiraho senyenge cyangwa camera kugira ngo zibafashe gukumira ko abajura burira cyangwa se baba banuriye bakazamenyekana.

Amatara nayo ni ingenzi kuko abajura bakunda umwijima.

Ababishoboye kandi bashobora kugura amatara yaka ari uko yumvise umuntu, bakayashyira ku ruzitiro rw’ingo zabo.

CP Kabera aha inama abaturage z’uko bagombye kujya bakingisha inzugi n’amadirishya bikomeye kugira ngo bidaha urwaho abajura igihe cyose barangije gusimbuka bakagera mu mbuga.

Ati: “Turagira inama abantu  gukoresha giriyaje ku madirishya, gushyiraho inzugi cyangwa amadirishya yibirahure cyangwa gukoresha uburyo bugezweho bw’inzugi na madirishya bikumenyesha mu gihe abajura bagerageje kwinjira kandi bituma batinya kubera soneri. Gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga byorohera umuntu kwicungira umutekano, twavuga nko gukoresha  camera, amatara, soneri mu gihe hari ushatse kuhafungura, ingufuri n’ibindi bigufasha kubikurikirana uri kure ukoresheje telefone cyangwa kuri murandasi.”

Polisi ivuga ko kwicungira umutekano ari ryo banga rya mbere mu guhangana n’abajura kuko iyo bitagenze gutyo ukibwa Polisi ijya kukugeraho warangije kwibwa, gushakisha ibyibwe nabyo bigafata igihe n’amikoro.

Polisi y’u Rwanda inakangurira abagifite ingeso mbi yo kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta kiza bazabikuramo ureste gufatwa bagafungwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version