Rutsiro FC Iya Mbere Mu Itsinda Ihuriyemo Na Rayon Sports, Gasogi FC Ni Iya Nyuma

Urutonde rwerekana uko Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ihagaze muri iki gihe yerekana ko Ikipe ya Rutsiro FC ari yo iyoboye Itsinda B. Iri tsinda ririmo amakipe yari asanzwe aza ku mwanya wa mbere ari yo Kiyovu Sports, Rayon Sports na Gasogi FC.

Kuba Rutsiro FC ari bwo igitangira gukina muri Shampiyona y’u Rwanda igahita itangira kuyoboza itsinda hari ababifata nk’impinduramatwara mu mupira w’amaguru wa nyuma y’uko COVID-19 yadutse.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko ariya ari amavamuhira kuko Shampiyona igitangira, bityo ibintu bikaba bitarasonuka neza.

Andi makipe ayoboye amatsinda ni APR FC iyoboye itsinda A ihuriyemo na Gorilla FC,  Bugesera FC na AS Muhanga.

- Advertisement -

Itsinda rya C riyobowe na AS Kigali irihuriyemo na Police FC, Musanze FC na Etincelles

Itsinda rya D riyobowe na Espoir FC ikarihuriramo na Marine FC, Sunrise FC na Mukura VS et Loisir.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version