Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere kiraburira Abanyarwanda ko nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda hose hari bugwe imvura Irimo inkuba
Ubutumwa bw’iki kigo butagira buti:
“Tariki ya 15, Gicurasi, 2026 hagati ya saa 12:00 na saa 18:00 hateganyijwe imvura yumvikanamo inkuba mu Turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 6m/s – 10m/s. Igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru giteganyijwe ni 29℃ mu Karere ka Nyagatare.
Hagati ya saa 18:00 na saa 00:00 nta mvura iteganyijwe mu Turere twose tw’Igihugu. Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s – 6m/s.”
Mu minsi ishize iki kigo cyatangaje ko muri iki gice cya Gicurasi, mu Rwanda hazagwa imvura isanzwe igwa mu gihe nk’iki.
Icyakora, abaturage bagirwa inama yo kwitwararika kubera ibiza birimo n’inkuba.

