Meya Wa Bugesera Arahwitura MTN…

Bwana Richard Mutabazi uyobora Akarere ka Bugesera avuga ko ikigo cy’itumanaho MTN gihemukira abakiliya bacyo kikabakata amafaranga bishyura cyangwa babikuza bakoresheje ikoranabuhanga.

Mutabazi kuri Twitter yanditse ko bidakwiye ko umuntu ubikuje cyangwa wishyuye amafaranga akoresheje ikoranabuhanga yajya agira ayo akatwa kandi biri mu byo Guverinoma yemeje ko bigomba gukorwa mu rwego rwo kwirinda COVID-19 no ndetse no guteza imbere ubucuruzi budakorakora amafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Richard Mutabazi kuri Twitter yanditse ati: “ MTN Rwanda na za Banki ntabwo muri gufasha Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo y’ubukungu buzira gukorakora inoti. Mwishyuza abakiliya banyu iyo babikije cyangwa babikuje amafaranga kandi mukabishyuza menshi. Ibi bikwiye gucyemuka.”

Leta nyinshi ku isi zihomba amadolari y’Amerika menshi binyuze mu gutumiza amafaranga mashya yo gukoresha kubera ko andi aba yarashaje kubera kuyakorakora kenshi, abantu bayahererekanya.

- Kwmamaza -

Uretse kuba amafaranga ahererekanywa mu ntoki asaza bigahenda Leta mu gukoresha andi, guhererekanya amafaranga mu ntoki bishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza udukoko twanduza indwara zirimo na COVID-19.

Kwitwaza amafaranga mu ntoki cyangwa mu mifuka bikunze kuba intandaro y’ubujura bwayo no kuyata.

@MTNRwanda and Banks you are not helping the @RwandaGov agenda of cashless economy by charging clients push and pull fees that are way higher than withdrawing from ATM or Momo Agents. This needs to be resolved @CentralBankRw @LucyMbabazi— Richard Mutabazi (@RichardMtbz250) May 5, 2021

Akamaro k’ikoranabuhanga mu bucuruzi budahererekanya amafaranga

Inyandiko yasohowe n’umwarimu muri Kaminuza ya Aligarh Muslim University yo mu Buhinde witwa Pooja Murya ivuga ko ubucuruzi budahererekanya amafaranga mu ntoki bwatangijwe bwa mbere muri Suède na Canada.

Prof Maurya avuga ko buriya bucuruzi bukora uko bushoboye umuguzi n’umugurisha bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye haba mu gukoresha amakarita ya Banki, gukoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money n’ibindi.

Ku rundi ruhande ariko, uriya mwarimu avuga ko kugira ngo ibihugu byiyemeze kandi bikoreshe ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga bisaba guhindura imyumvire y’ababituye.

Ikoranabuhanga ni ingirakamaro mu guhererekanya amafaranga

Avuga ko abantu muri rusange bashimishwa no kuba bafite amafaranga mu ikotomoni(porte-monnaie).

Bumva ko kuba bayafite muri telefoni zabo cyangwa ku makarita, biba bidahagije, ko ibyiza ari uko bayagira mu ntoki.

Uriya mwarimu w’ubukungu avuga ko buhoro buhoro abantu bazagenda bumva akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga.

Kuri we akamaro karyo mu guhererekanya amafaranga gakubiyemo no kudaha urwaho abajura n’abandi bagizi ba nabi.

Avuga ko Abahinde nibakoresha ikoranabuhanga mu kwishyura no kwishyurana bizabafasha mu kwirinda urugomo rw’abajura bambura abantu amafaranga cyane cyane mu mijyi nka New Delhi, Mumbai n’ahandi.


Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version