Urukweto Rw’Abafite Ubumuga Bwo Kutabona ‘Rubarinda Gutsitara’

Abahanga ba mudasobwa bafatanyije n’abahanga mu bukorikori baherutse gukora urukweto rufite cameras ebyiri imbere zikorana n’utwumvirizo(sensors) dufasha umuntu utabona kumenya ko imbere ye hari umwobo… Iyo ruriya rukweto rugeze ahantu habi, ruvuza akaruru, nyirarwo akagenza make.

Uru rukweto abahanga barwise InnoMake rukaba rugura  €3,200.

Rwakozwe n’ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Autriche kitwa  Tec-Innovation gikorana na Kaminuza yitwa  Graz University of Technology (TU Graz). 

Abakoze ruriya rukweto barukoze k’uburyo imbere ku zuru ryarwo hariho utwumvirizo bita ultrasonic sensors, dutwikiriwe n’uruhu rudashobora kwinjirwamo n’amazi ndetse rufite na cameras ebyiri.

- Advertisement -

 Iyo umuntu ufite ubumuga agenda asatira ahantu hari umwobo, umukingo, cyangwa ikindi kintu cyamugirira nabi, twa twumvirizo turasakuza bikamubera umuburo wo gushaka indi nzira, cyangwa akitondera aho atera intambwe ze.

Bwana Markus Raffer wakoze ririya koranabuhanga avuga ko rifite ubushobozi bwo kumenya ko ikintu giteje akaga kiri imbere ho byibura metero enye mbere y’uko umuntu akigeraho.

Uyu mugabo nawe afite ubumuga bwo kutabona.

Ubu nawe afite ziriya nkweto kandi avuga ko zimufasha rwose.

Kugira ngo buriya buhanga bukore, Bwana Raffer yakoze k’uburyo ruriya rukweto rugira akuma kabika ingufu z’amashanyarazi, zongerwamo bakurisheje umugozi bita Universal Serial Bus Charger ( USB Charger).

Abahanga kuri mudasobwa nibo bakoze iriya koranabuhanga

Ni ikoranabuhanga ry’ingenzi cyane kuko rishobora kumenya no kubwira umuntu uburebure bw’umwobo uri imbere ye ndetse n’intera isigaye ngo awugereho.

Rimubwira kandi indeshyo y’amadarajya( escaliers, stairs) kugira ngo niba yiyemeje kuyamanuka, abe azi neza uko hareshya n’icyo biri bumusabe.

Abantu bashaka kuzigura bazisanga ku rubuga rwa kiriya kigo kitwa Tec-Innovation.

Mu minsi iri imbere harateganywa kuzakorwa izindi nkweto zirushijeho kugira ikoranabuhanga rigezweho.

Hagati aho ariko, hasanzweho inkone yera y’abafite ubumuga ikoresha ikoranabuhanga ryifashisha telefoni rikaburira umuntu ufite ubumuga ko aho ageze hari akaga.

Ni inkoni bise WeWalk Smart Cane.

Aho umuntu afatira iriya nkoni hashyizweho uburyo bwa bleutooth  bukorana na smart phone hanyuma uyifite yagera ahantu habi, umutwe wa ya nkoni ukoherereza telefoni ubumwa bwo mu majwi bityo nyirayo akamenya ko imbere inzira itari nyabagendwa cyane.

Inkoni ikoranye ikoranabuhanga igenewe abafite ubumuga bwo kutabona
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version