Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Meya Wa Ngororero Yabwiriye Abaturage Gahunda Za Leta Mu Misa, Bamwe Babinenze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Meya Wa Ngororero Yabwiriye Abaturage Gahunda Za Leta Mu Misa, Bamwe Babinenze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2022 2:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Bwana Christophe Nkusi yagiye imbere hafi ya Alitari aho Padiri wa Paruwasi ya Rususa yasomeraga Misa yibutsa abaturage ibyiza byo kurya indyo yuzuye. Hari mu Misa ya Mbere yabaye kuri iki Cyumweru taliki 24, Mata, 2022. Hari bamwe mu basomyi ba Taarifa babinenze.

Ku rukuta rwa Twitter rw’aka Karere batangaje ko Meya Nkusi yabwiye abari baje mu gitambo cya Misa akamaro ko kohereza abana bose ku ishuri, kwirinda amakimbirane mu miryango, gutura heza, kugira isuku ihoraho, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe n’ibindi.

Abaturage basabwe no  gukomeza kurwanya isuri.

Muri kariya Karere bafite ubukangurambaga  bise ‘ Ubutaka bwanjye, umurage w’abanjye.’

Ku rukuta rwa Twitter rw’aka Karere haranditse hati: “ Paroisse ya Rususa mu misa ya mbere: umuyobozi w’Akarere Bwana Nkusi Christophe agejeje ku Bakristu ubutumwa bukubiyemo ibigomba kwitabwaho n’abaturage kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza.”

https://twitter.com/NgororeroDistr/status/1518162540760604673?s=20&t=r2EMl8Ag631YEN-WD7Bg6A

Taarifa yabajije bamwe mu basomyi bayo niba babona ko bikwiye ko umuyobozi ajya imbere hafi ya Alitari akahavugira Politiki ya Leta, batubwira ko bitari bikwiye.

Havugimana ati: “ Mu by’ukuri Abanyarwanda barumvira, iyo ubahamagaye ngo ubagezeho gahunda za Leta baraza. Kubasanga mu Kiliziya nk’aho batajya bitabira inama zisanzwe, sibyo!”

Avuga ko Meya wa Ngororero yagombye kuba yaratumije inama y’abandi bayobozi bakorana bakaganira ku bibazo yumva ko byagombye gucyemurwa, hanyuma nabo bakazabibwira abaturage mu Nteko z’abaturage.

Ikindi ni uko no kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Mata, 2022 nyuma y’umuganda nabwo abaturage baganirijwe ku byiza byo gusibura imirwanyasuri no kurinda ko imvura nyinshi iteganyijwe muri Gicurasi yazagira byinshi isenya.

Mukamurenzi wo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka  Gisagara we avuga ko ikosa ritakozwe na Meya ahubwo ikibazo ari uwemeye ko avugira mu Kiliziya gahunda zisanzwe zifite aho zivugirwa.

Hari n’undi wavuze ko ubuyobozi bwa Ngororero buri ku gitutu kubera ko aka Karere gasanzwe kari mu Turere dufite abana benshi bafite ikibazo cy’igwingira.

Si ko konyine kuko n’aka Nyabihu nako ari uko!

Ikindi gitutu cyane cyane cyerekeranye no gucukura imirwanyasuri no kwita ku butaka gishobora kuba ari cyinshi kubera ko no kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Mata, 2022 Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney  Gatabazi yari ari muri kariya Karere abasaba gukora k’uburyo imigezi ya Satinshyi na Rubagabaga idakomeza kwanduzwa n’ubutaka bumanurwa n’isuri.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yaraye avuze ko hari gahunda yo kureba niba umuganda rusange wajya ukorwa kenshi mu kwezi kugira ngo habeho uburyo bwo gukomeza kubungabunga ibyo umuganda uheruka wakoze.

Undi abibona ukundi…

Anthère Rwanyange  we asanga kuba umuyobozi yatangira ubuyobozi muri Kiliziya cyangwa ahandi aho ari ho  hose nta kibazo.

Yabwiye Taarifa ko ahantu hose hashoboka umuyobozi abonye ko ashobora kuhatambukiriza ubutumwa bugamije kuzamura imibereho y’abaturage, ashobora kubihakorera.

Ati: “ Kuba umuyobozi yatangira ubutumwa mu rusengero nta gitangaza mbonamo. Iyo yabyemeranyijwe n’abayoboye Itorero cyangwa idini nta kibazo kuko abayobozi bose bashyirwaho n’Imana binyuze mu bantu bayo”

Kuri we,  ahantu hose umuyobozi yahurira n’abaturage yahabahera ubutumwa bwubaka igihugu.

Icyangombwa ngo ni uko ubu butumwa buba bugamije gutuma bagira imibereho myiza.

TAGGED:AkarerefeaturedGatabaziNgororeroNkusiUmuganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Batereye Padiri Icyuma Mu Kiliziya
Next Article Ruhango Ku Mayaga: Bashyinguye Imibiri 65 Y’Abazize Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?