Meya Wa Nyamasheke Avuga Ko Abaturage ‘Batanyurwa’ N’Amazi Bahawe

Mu gihe abaturage banenga abayobozi babahaye amavomo atabamo amazi, bamwe bakayita imirimbo, ku rundi ruhande, Meya w’aka Karere Appolonie Mukamasabo avuga ko abo baturage ‘batanyurwa.’

Abatuye Akagari ka Karusimbi mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke basaba inzego gukorana kugira ngo amavomo bahawe abonezwemo amazi. Naho ubundi ngo ayo mavomo ni umurimbo.

Babwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko bibabaje kubakira abantu amavomo atagira amazi, abaturage bakajya kuvoma amazi yo mu Kiyaga cya Kivu.

Hari abo atera indwara zirimo n’izo mu nda.

- Advertisement -

Umwe muri abo baturage avuga ko amazi aza rimwe mu mezi atanu(5) kandi ntahatinde.

Igitanganje ngo ni uko iyo bari busurwe n’umuyobozi, amazi bayayobora mu bigega, akaboneka ku bwinshi.

Iyo umushyitsi agiye, amazi nayo ajyana nawe.

Uwitwa Hakizimana Samuel wo mu Mudugudu wa Rwumuyaga avuga ko mu myaka itatu ishize batashye aya mavomo, byibura ukwezi kumwe ari ko bavomye yo amazi.

Esther avuga ko muri Gicurasi 2022 ari bwo amazi yaje umwanya muto,  bongeye kuyabona mu ntangiriro za Mutarama 2023, nabwo amara akanya nk’ako urume rumara.

Abigereranya no koza amatiyo.

Meya ati: ‘…Ntibanyurwa…’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo buvuga ko bariya baturage  “batanyurwa” kuko bumva ko amazi yahora iwabo gusa kandi agomba gusaranganywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yabwiye UMUSEKE ko aba baturage batanyurwa, ko kuba amazi atabageraho uko babyifuza biterwa no ‘kuyasaranganya.’

Avuga ko hubatswe umuyoboro wariya mazi hagamijewe ko abaturage bo mu Murenge wa Shangi na Bushenge babona amazi ahagije.

Ati “Iyo urebye abaturage ba Karusimbi ubona batanyurwa n’uko bakwiriye kuyasaranganya, baba bumva ko yahora aboneka.”

Appolonie Mukamasabo

Avuga ko ‘habaho igihe cyo gusaranganya’ kugira ngo bamwe bayabone.

Mukamasabo avuga ko bagiye gukoresha inama abaturage babamenyeshe igihe bazajya babonera amazi.

Icyakora ibisubizo bya Meya Mukamasabo biteye urujijo kubyo yita ‘kutanyurwa.’

Abaturage bibaza ukuntu mu mavomero umunani ari mu Kagari kubona amazi byabaye imbonekarimwe hanyuma hagira aza nayo bikitwa gusaranganya.

Akarere ka Nyamasheke kavuga ko gafite amazi meza ku kigero cya 92%, mu gihe imiyoboro irindwi iri kubakwa niyuzura mu mwaka wa 2024 buri muturage azajya avoma amazi mu ntera itarenze metero 500.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version