Umuhanzi Mike Kayihura avuga ko impamvu yari amaze igihe adasohora indirimbo ari uko hari amasezerano yari yarasinye atabanje kuyasesengura neza, bituma amuzitira mu gusohora indirimbo uko abishatse.
Kuri X, Kayihura yavuze ko ayo masezerano yamubujije gukora umuziki uko bikwiye, bigira ingaruka zikomeye kuri EP( Extended Play) ye yise “Zuba” yakuwe ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yanditse ati: “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye. Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ahubwo nsanga yaramboshye. Byanteye umunabi kuko nabonaga abantu bambeshya ariko ubu nabivuyemo. Indirimbo nshya ziri hafi. Mwarakoze kumba iruhande.”
Avuga ko ibyamubayeho atazihererana ahubwo azabisangiza abandi bahanzi, kandi abasaba kutizera ibivugwa byose n’abo bagirana nabo amasezerano y’imikoranire.
Amakuru avuga ko Mike Kayihura yari yasinyanye na sosiyete yo muri Nigeria amasezerano y’uko yari kumufasha kugurisha ibihangano bye, biza kugenda nabi, bafata icyemezo cyo kumushora mu manza kandi kuva batari bakiranuka kuri iyo ngingo, ntiyari yemerewe kurekura indirimbo iyo ari yo yose.