Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko kuva mu mwaka wa 2022, buri mwaka Leta ishyira Miliyari Frw 135 muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.
Avuga ko ayo mafaranga ari menshi, bikerekana akamaro Leta ibona muri iyo gahunda ya School Feeding ifasha abana kwiga badashonje bikabatera gukurikirana amasomo neza kandi abataye ishuri bakarigarukamo.
Mark Cyubahiro Bagabe yavuze ko igishimishije ari uko umubare w’abana bagarutse kwiga wiyongereye.
Ati: “ Igishimishije rero ni uko twabonye ko n’umubare w’abana bagaburirwa ubu bageze hafi kuri Miliyoni enye, ni ukuvuga abantu Miliyoni 3.8. Byatumwe abana basa neza kandi bituma n’umubare w’abana bajyaga ku ishuri wiyongera”.
Bagabe avuga ko umubare w’abana bataga ishuri wagabanutse uva ku 9.4% mu mwaka wa 2021 ugera kuri 6.4% mu mwaka wa 2024, iyo ikaba imibare yo mu myaka itatu ishize.
Ibyo kandi -nk’uko Minisitiri Mark Cyubahiro wabivugiye muri Senegal mu nama yiga ku buhinzi n’ibiribwa, Africa Food Systems, abyemeza- byatumye abana bitabira kwiga bagera kuri 92%, ijanisha kuri we rigaragaza intambwe nziza mu kuzamura uburezi.
Bagabe avuga ko mu rwego rwo kuzamura ubwiza by’ibyo abana bagaburirwa, Minisiteri bireba harimo iy’ubuhinzi, iy’uburezi, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango; bakorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ifunguro ry’abana biga ntiribe akawunga n’ibishyimbo, imboga n’ibindi bike ahubwo hajyeho n’ibyo yise ‘Vitamins”.
Ni ibiribwa bikize ku binyabutabire bituma umubiri w’uwabiriye utarwaragurika.
Bigizwe ahanini n’imboga n’imbuto.
Minisitiri Bagabe yabwiye RBA mu kiganiro gito yayihereye i Dakar ko gahunda yo kugaburira abana za vitamins itangirana n’itangira ry’amashuri ritangira muri iyi Nzeri, 2025.
Kugaburira abana ku ishuri ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhera abana ifunguro ku ishuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, kurwanya imirire mibi, kurwanya ko bata ishuri no kongera imyigire yabo.
Mu mwaka wa 2021 nibwo Leta yatangiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri, bikagendana no kubaka igikoni kugira ngo haboneke aho amafunguro azajya ategurirwa.
Yashoye ingengo y’imari nyinshi muri iyi gahunda kuva mu 2021 ariko ababyeyi basabwa gutanga uruhare rwabo mu kugaburira abana.
Kubera ko inshingano ya mbere ku burere n’uburezi by’abana ireba ababyeyi, Leta isaba abasaba kubigiramo uruhare runini binyuze mu gutanga amafaranga ayunganira muri iki gikorwa.
Aho bishoboka, ababyeyi batanga imyaka bejeje ikaba ari yo itegurwamo amafunguro w’abana.
Muri Kamena, 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangije uburyo yise ‘Dusangire Lunch’, igamije ko buri muntu ubishatse ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa akohereza amafaranga.
Icyo gihe ubwo buryo bwatangirijwe mu bukangurambaga bwiswe ‘Ndi Ready’ bwabereye mu Rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru II, umushyitsi mukuru yari Dr. Gaspard Twagirayezu wari Minisitiri w’uburezi, ubu akaba ari Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, gikorera i Remera.

Ubwo buryo bwashyizwe mu bikorwa, ku ikubitiro, ku bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO, muri iyi Koperative hashyirwa konti ibikwaho iyo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda ishyiraho uburyo abantu bazajya bohereza amafaranga binyuze ku gukanda *182*3*10#.
Minisiteri y’Uburezi nayo yemeza ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yatangira, hatewe intambwe ishishimishije kuko abana bagaburirwa ku ishuri ku manywa bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bari ho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.