Connect with us

Mu Rwanda

Kicukiro: Akurikiranyweho Kwica Abantu Akabashyingura Iwe

Published

on

Yisangize abandi

Umugabo witwa Denis Kazungu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB akekwaho kwica abantu batazwi umubare akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Yabashyinguraga mu nzu  iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane umubare w’abantu uriya mugabo yishe, n’imyirondoro yabo.

Dr. Thierry B.Murangira

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version