Miliyoni 117 Frw Zimaze Gukusanywa Muri  #CanaChallenge

Abanyarwanda baba  mu Rwanda no mu mahanga bamaze igihe gito bitabira gutanga amafaranga azafasha mu guha imiryango ya bagenzi babo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba. Kugeza ubu abitabiriye buriya bukangurambaga bwatangijwe na Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere( BRD) bwiswe  #CanaChallenge bamaze gukusanya Miliyoni 117 Frw yo kuzacanira ingo 10 000.

Amakuru dufite avuga ko kumanika ibyuma bitanga ariya mashanyarazi bizatangira gukorwa mu Cyumweru kizatangira tariki 10, Mutarama, 2022.

Uwacu Cynthia

Umubare w’amafaranga amaze gukusanywa watangajwe n’Umukozi wo muri BRD ushinzwe itumanaho no kwamamaza ibikorwa witwa Cynthia Uwacu.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwatangiwe  Tariki 16, Ukuboza, 2021, ku gitekerezo cy’ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, BRD.

- Advertisement -

Mu minsi itatu ya mbere, abitabiriye ubu bukangurambaga bahise bemera kuzacanira imiryango 800.

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe cyane k’uburyo nyuma y’iminsi umunani ababwitabiriye bari bararangije kwemera kuzacanira ingo 2 500.

Gushyiraho ibyuma by’amashanyarazi akomoka ku mirasire bigiye gukorwa…

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, buvuga ko ibikorwa byo gushyiraho ibyuma bizana amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitangira kumanikwa ku bisenge by’inzu z’abaturage mu Cyumweru kizatangira tariki 10, Mutarama, 2022.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwateguwe mu buryo umuntu umwe ufite ubushobozi atanga 15,000 Frw, maze BRD igahita yongeraho 100,000 Frw  umuryango umwe ukaba uhawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Muri ubwo buryo umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Umuyobozi wa BRD, Madamu Kampeta Pitchette Sayinzoga

Umuyobozi mukuru wa BRD, Madamu  Kampeta Pitchette Sayinzoga, ashima abamaze kwitanga kugira ngo iyi gahunda ishoboke.

Aherutse gusaba Abanyarwanda nonehe kwiha intego yo gucanira ingo 10 000.

Yagize ati “Reka noneho twihe intego y’ingo 10,000.”

Yasabye ibigo  gushyira mu bikorwa intego byemeye bikayivunjamo amafaranga bityo  bikazana impinduka ku miryango itishoboye.

Ni ubukangurambaga buri gukorwa muri gahunda y’imyaka itanu yatewe inkunga na Banki y’Isi, yashyizemo miliyoni $48 yiswe Rwanda Renewable Energy (REF).

Igice kimwe cya miliyari 9 Frw zashyizwe muri gahunda yo gucanira ingo zisaga 94,000 mu buryo buhendutse, yiswe Cana Uhendukiwe.

Ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yatangijwe mu 2018 igamije korohereza abantu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba binyuze mu nguzanyo zihendutse zitangwa na za SACCO na Bnki z’ubucuruzi. bigakorwa k’ubufatanye n’ibigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego y’uko mu mwaka wa 2024 izaba imaze gucanira imiryango yose 100%.

Icyakora kugeza ubu abafite amashanyarazi mu Rwanda bangana  ni 67.1%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version