Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazagezwa Ku Mashuri Yatangajwe

Ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa. Aba mbere bazagenda kuri iki Cyumweru tariki 09, Mutarama, 2022.

Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), rivuga ko abanyeshuri bazagenda ku ikubitiro ari abiga mu bigo byo mu Turere twa Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke na Rusizi mu Ntara y’i Burengerazuba ndetse n’abiga muri Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba.

Gahunda ya NESA yerekana ko ingendo zizaba zarangiye Tariki 12 Mutarama 2022, icyo gihe  abazagenda bakaba ari abanyeshuri biga mu Turere two mu Mujyi wa Kigali (Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge), abiga mu Turere twa Muhanga na Ruhango (Amajyepfo), muri Ngororero (i Burengerazuba), Burera (Amajyaguru) na Bugesera (i Burasirazuba).

Abanyeshuri b’i Kigali n’abandi banyura muri Kigali bazahagurukira kuri Stade ya Kigali ya Nyamirambo.

- Advertisement -

Ntidushaka Ko Hari Umwana Uzarara Atageze Ku Ishuri

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya

Minisiteri y’uburezi ivuga ko itifuza ko hari umwana uzacumbikirwa ahantu runaka kubera ko bwamwiriyeho akabura imodoka muzateganyirijwe abanyeshuri kubageza ku ishuri, bityo akaba yacumbikirwa ahantu.

Mnisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko mu gihe amashuri azaba atangiye, ari ngombwa ko abanyeshuri bazagera ku mashuri yabo ku gihe kandi abarezi n’ababyeyi bagakora k’uburyo abanyeshuri bazaba batekanye, ntihazagire uwandura Omicron.

Dr Uwamariya yibukije ko amabwiriza aherutse gusohoka yemerera Minisiteri y’ubuzima gufunga ikigo cyaba icya Leta cyangwa icy’abikorera ku giti cyabo kigaragayemo ubwandu bwinshi bwa COVID-19.

Kubera iyo mpamvu, Minisiteri y’uburezi irasaba ibigo by’amashuri kwitwararika cyane kugira ngo hatazagira igifungwa kubera kugaragaramo buriya bwandu.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Dr Valentine Uwamariya yanditse ati: “Ni byo amashuri azafungura ariko dukomeza ingamba zo kwirinda no kurinda abana bacu Covid-19. Turakangurira ababyeyi guhwitura abana bakazubahiriza gahunda y’ingendo uko yateganyijwe kandi bakazinduka kugira ngo hatagira abarara batageze ku mashuri bigaho.”

Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki 07,  Mutarama, 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe bya Minisitiri w’Intebe  niryo ryatangarijwemo uko amashuri azafungura mu Gihembwe cya kabiri.

Byemejwe ko amashuri agomba gufungura hagendewe ku ngengabihe isanzwe.

Uwo  mwanzuro uvuga ko “amashuri azafungura hakurikijwe ingengabihe isanzweho. Amabwiriza arambuye kuri yi ngingo azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.”

Ibi bivuze ko nta gihindutse, igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 gisozwe ku wa 31 Werurwe 2022, na ho icya gatatu gitangire ku wa 18 Mata gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.

Ni ingingo ikomeye kuko abantu benshi bari batangiye kwibaza niba abanyeshuri bazasubira ku mashuri vuba, bijyanye n’ubwandu bwa COVID-19 burimo gukwirakwira ku kigero cyo hejuru.

Itangazo rya NESA:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version