Miliyoni $300 Zizashorwa Mu Kwagura Pariki y’Ibirunga

Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko Leta yateganyije Miliyoni $300 ni ukuvuga Miliyari Frw 300 azashorwa mu kwagura Pariki y’Ibirunga. Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura iriya pariki iri mu zinjiriza u Rwanda amadolari menshi izaha abaturage 17,000 akazi.

Izagurwa ku buso bungana na 23% bw’uko  yari isanzwe ingana.

Muri Minisiteri y’ibidukikije bavuga ko kwagura iriya pariki bizafasha mu kugabanya ku kigero cya 80% ibibazo byari bisanzwe biteranya abaturiye iriya Pariki n’inyamaswa ziyibamo.

Iyi mituranire hagati y’abantu na Pariki iherutse no gutuma hari umuturage uhitanwa n’imbogo yari yamanutse isanga abaturage mu mirima, ugiye kuyiyama imucumita ihembe rimuheza umwuka.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko hagati y’aho abaturage bazaba batuye ugereranyije n’aho inyamaswa zizaba ziri hazaba hari uburebure bwa Kilometero 6,620.

Ikindi kandi ni uko abaturage 3,400 bazimurwa ahazashyirwa iriya Pariki kandi bazubakirwa ibikorwa remezo n’ibindi bizamura imibereho yabo.

Ibi bikorwa bizashorwamo Miliyoni $ 70.

Ubwo hatahagwa ibikorwaremezo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cyubakiye abahoze batuye ahashyizwe Pariki y’Akagera mu Murenge wa Kabare ahitwa Cyarubare, Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe ubukerarugendo Ariella Kageruka yasabye Abanyarwanda kubungabunga Pariki zose z’igihugu cyabo kuko umusaruro uvamo ubagirira akamaro bo n’abo babyaye.

Umushinga watashywe muri Kabare, ni umwe mu yindi 72 iri mu Rwanda.

Kageruka yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe ari umusaruro w’uko abaturage bagize uruhare mu kurinda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Muri Cyarubare hatashwe Agakiriro karimo n’aho urubyiruko rwigira imyuga.

Hari n’ibindi bikorwa bihari bigamije kurufasha kwishimira ko amafaranga ava mu bukerarugendo agirira akamaro abaturage bayituriye.

Kageruka yavuze ko hari n’indi mishinga nk’iriya yubatswe mu turere rwa Gatsibo na Nyagatare nayo yarangiye mu mwaka wa 2022.

Muri Cyarubare hanatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo gufasha abahatuye kubona ibiti bituma bahumeka umwuka mwiza kandi bigakurura n’imvura.

Ariella Kageruka yavuze ko ibyiza  bigaragara mu bice byahoze ari Pariki ari ikintu abantu bagomba kwishimira kuko bibagirira akamaro kakazagera no ku rubyaro rwabo.

Ati: “ Iyo urenze ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima amafaranga abivamo agirira akamaro abaturiye Pariki ariko bikaguka bikagirira akamaro n’ababakomokaho. Niyo mpamvu twaje gutaha ibi bikorwa kandi n’ahandi bizahubakwa.”

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kuzitabira igikorwa cyo kwita izina, Kageruka avuga ko ari ngombwa ko hari ibikorwa remezo bitahwa kugira ngo uriya munsi uzagere bishimiye umusaruro uva mu kwita ku bidukikije.

Ariella Kageruka

Avuga ko Abanyarwanda bari bamaze iminsi batizihiza umunsi wo kwita Izina kubera COVID-19 ariko ngo kuba bibaye ni ikintu cyo kwishimira .

Kuva gahunda y’isaranganyamutungo w’ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki yatangira, u imishinga 880 yo guteza imbere abaturiye Pariki yaratangijwe kandi irarangira.

Yakorewe  mu Tutere  14 hirya no hino mu Rwanda.

Yagiyemo mo Miliyari Frw 9 zisaga gato. niyo imaze  gushyirwa mu mishinga y’iterambere rigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version