Nyuma y’uko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge agejeje ku Nteko rusange y’Abadepite ibisobanuro mu magambo by’ibibazo biri mu miryango, Depite Léonald Ndagijimana yatanze igitekerezo kihariye…
Ibi bisobanuro Prof Bayisenge yatanze byibanze cyane cyane ku makimbirane mu bashakanye n’ingamba zo gukemura ibibazo bikigaragara mu muryango.
Ku kibazo kijyanye n’amakimbirane akigaragara mu miryango, Minisitiri Bayisenge yavuze ko hateguwe imfashanyigisho igenewe abashinze urugo ikazakoreshwa mu mugoroba w’Umuryango.
Iyo nyandiko kandi ngo izanakoreshwa mu madini n’amatorero kugira ngo abayayobotse nabo bumve akamaro ko kugira urugo rwiza binyuze mu myigishirize ya kidini ariko no mu nyandiko yateguwe na Leta.
Hashize igihe gito ariko iby’iyi mfashanyigisho bitangajwe, igisigaye kikaba kuzayishyira ku mugaragaro no mu bikorwa.
Icyakora hari Umudepite watanze igitekerezo kihariye.
Hon Léonald Ndagijimana yavuze ko ibyo Minisitiri Prof Bayisenge yatanzeho umurongo, ari ibibazo by’abarangije kubaka ingo.
Avuga ko hari ingingo ikomeye birengagiza kandi ikomeye.
Yatanze igitekerezo cyo kubakira ubushobozi abagiye kurushinga kugira ngo ejo batazarusenya bataranarusakara.
Ndagijimana avuga ko muri rusange ubuzima bugoye.
Ngo hari ubwo umusore agorwa no kubona inkwano akaba yakwaka inguzanyo yo gukwa uwo akunda cyangwa yo kubaka, gukodesha inzu yo kurongoreramo.
Kuri we, inkwano ni umutwaro ku musore ugiye kurushinga.
Asanga bibaye byiza yavanwaho.
Hon Ndagijimana ati: “ …Ahenshi baba bafashe ama crédits muri Banque cyangwa bayafashe muri bagenzi babo. Igisubizo ni iki ngiki, uko mbibona, uko tugomba kubitekerezaho. Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”
Ku ngingo irebana n’inzu abageni babamo bagishakana, Hon Depite Ndagijimana yatanze igitekerezo cy’uko yumva byagenda.
Ati: “ Ese birashoboka ko habaho [caution solidaire] k’uburyo umuryango ugiye gushyingiranwa wakubakirwa inzu, nabyo ko ari byiza, ko ari stimulation noneho iyo caution solidaire igatuma bagenda bishyura buhoro buhoro…kandi icyo gihe ntabwo baba batangiriye ku busa…”
Avuga ko bibabaje kuba abantu bafata Miliyoni Frw 6 bakazikoresha mu bukwe, ariko bamara kugera mu rugo, bakabura icyo kurya kandi bitwa ko bakiri mu kwezi kwa buki.
Kuri we ngo nta kuntu abo bantu batashwana!
Anabishingira ku mibereho y’Abanyarwanda kuko ngo abatuye Umujyi babayeho bakodesha, abatuye igiturage bakabaho ku isambu ku bayifite, utayifite akagura ikibanza kandi nacyo kigonderwa na bake.
Icyo abaturage babivugaho…
Martin Bizimana utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo avuga ko ibyo Depite Ndagijimana avuga ari byo kuko hari ibintu muri iki gihe byagombye kuvaho bitewe n’imibereho y’ubu.
Ati: “ Gukunda umukobwa ukabuzwa kumushaka n’inkwano y’umurengera bakwatse birababaje. Ibyo Depite avuga ni ingenzi, Guverinoma izabitekerezo idukize uwo mutwaro k’umugani wa Depite.”
Ku byerekeye ikigega cyo kubakira abagiye kurushinga( icyo Depite Léonald Ndagijimana yise Caution Solidaire), Bizimana avuga ko nabyo byashoboka ko gishyirwaho ariko hakajya habanza kurebwa mu bifuza kurushinga abakeneye guhabwa ubwo bufasha koko.
Avuga ko hari abasore bashobora kuzuririra kuri iyo ngingo bakumva ko nabo bakubakirwa kandi ubusanzwe umugabo ari uwiyubakiye inzu, wenda akazunganirwa nyuma.
Mukamurenzi wo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga kuri telefoni yabwiye Taarifa nawe atumva impamvu muri iki gihe ababyeyi bagitsimbaraye ku nkwano kandi nini nk’aho abakobwa babo ari isambu bagurisha.
N’ubwo yashyingiye umukobwa we bakamukwa, ariko ngo iyo umusore aza kuza asaba ko bamuha umukobwa kuko nta nkwano afite, yari bumumuhe.
Ndetse ngo n’umugabo we ni uko yabibonaga.
Asanga nta kintu cyagombye kwitambika mu rukundo rw’abantu kuko iyo utumye batabana kandi bakundanaga biba ari ubuhemu.
Iby’uko Leta yajya yubakira abagiye kurushinga, yirinze kugira byinshi abivugaho, atsindagiriza ko ababishinzwe ari bo bazagena icyakorwa kuri iyo ngingo.
Abajijwe impamvu asubije atyo, Mukamurenzi yavuze ko ari uko n’ubundi Leta ariyo igena ibyo ikora.
Mu bindi Prof Jeannette Bayisenge yagarutseho mu ijambo rye harimo n’ibyo Guverinoma iteganya gukora ngo abana bose bavuka bajye bandikwa mu bitabo by’irangamimerere.
Prof Bayisenge avuga hashyizweho gahunda yo kwandikira abana bavutse kwa muganga bidasabye ko bajya kubandikisha ku Murenge nk’uko byari bisanzwe.
Ibi ngo bifasha umubyeyi kutavunika ajya ku Murenge gushaka ushinzwe irangamimerere, ahubwo ibyo kwandikisha umwana we akabikorera aho umwana yavukiye.
Ku kibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana, Minisitiri Bayisenge yavuze ko hashyizweho gahunda yo guhuza ibikorwa hagati y’inzego zitandukanye za leta n’izabikorera kugira ngo buri rwego rugire uruhare mu kurwanya igwingira.
Abayobozi n’abagize urugo bazabigiramo uruhare.
Muri rusange Abadepite banyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge.