Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Min Biruta Ati: ‘ Kwitwaza Abandi Byabaye Iturufu Y’Ubuyobozi Bwa DRC’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Min Biruta Ati: ‘ Kwitwaza Abandi Byabaye Iturufu Y’Ubuyobozi Bwa DRC’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 November 2023 10:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda; Dr. Vincent Biruta yabwiye abagize Inteko rusange y’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, ko ibyo Guverinoma ya DRC ihora ivuga ko u Rwanda ari rwo rwayibujije amahwemo, ari urwitwazo no kujijisha.

Ngo ikibazo kiri mu miyoborere y’iki gihugu iheza bamwe mu benegihugu.

Ubwo yateruraga ijambo rye rigufi, Min Biruta yagize ati: “ Nyakubahwa Perezida na Madamu Munyamabanga mukuru, mfashe iri jambo kugira ngo mvuge ku birego bidashinga biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bimaze gutangwa n’uyihagarariye. Mu by’ukuri ibyo avuga usanga ari ibintu bihora byisubiramo. Ni akamenyero ko  gushinja u Rwanda bagize ibintu bisanzwe ariko mu by’ukuri ibibazo byabo  biterwa n’uko bananiwe kuyobora igihugu neza.”

Biruta avuga ko abayobozi ba DRC banzuye ko buri gihe bagomba gushakira hanze inkomoko y’ibibazo byabo  kandi ngo basanze nta kindi gihugu cyo gushinja kitari u Rwanda.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko mugenzi we yibagiwe kubabwira ko mu gihugu cye, mu Burasirazuba bwacyo, hari imitwe ifite intwaro irenga 200 ibica bigacika.

Muri yo harimo ishaka gukorera Abatutsi n’abavuga Ikinyarwanda Jenoside kandi akemeza ko imiyiborere mibi ari yo ituma hari ibice bimwe by’iki gihugu biri kuberamo ubwicanyi bwibasira abo mu bwoko runaka hagamijwe kubamara.

Mugenzi we kandi ngo yabwiye OIF ko hari impunzi mbere muri DRC ariko yibagirwa kuvuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’igihugu cye zirenga 90,000 na Uganda hakaba  hari izindi mpunzi nyinshi ndetse kurushaho.

Biruta avuga ko uhagarariye Congo Kinshasa yibagiwe kuvuga ko ingabo z’igihugu cye zikorana bya hafi n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi n’abandi bashaka gukora Jenoside.

Min Biruta yanavuze ko abavuga ko M23 ari yo nyirabayazana w’ibintu biri gucika muri DRC birengagiza ko na mbere y’uko yubura umutwe, Guverinoma yari yarashyizeho ibihe bidasanzwe mu Ntara zigize Uburasirazuba zihabwa abasirikare ngo baziyobore.

Bityo rero, ngo umutekano muke wari uhari na mbere y’uko M23 yongera gusakirana n’ingabo za DRC.

Kubera izo mpamvu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr. Vincent Biruta avuga ko ibibazo biri muri DRC bitagombye kwitirirwa u Rwanda ahubwo bishingiye ku miyoborere idahwitse, ituma hari abaturage b’iki gihugu batishimira uko bafashwe mu gihugu cyabo.

Avuga ko umuti ari uko Guverinoma ya Kinshasa yakwemera ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zahuje abayobozi bo mu Karere kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC bikemuke.

Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru wa OIF
TAGGED:AbarwanyiBirutaDRCFDLRfeaturedIgifaransaIngaboM23Umutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Bamusanze Yimanitse, Harakekwa Umugore We Wamuhozaga Ku Nkeke
Next Article Ubukungu Bw’Isi Buri Mu Manegeka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?