Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyeshyamba Za Tigray Zisubije Umujyi Ukomeye Muri Ethiopia
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inyeshyamba Za Tigray Zisubije Umujyi Ukomeye Muri Ethiopia

Last updated: 12 December 2021 5:06 pm
Share
SHARE

Amakuru y’intambara ishyamiranyije Ingabo za Ethiopia (ENDF) n’inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF) akomeje guteza urujijo ku cyerekezo urugamba ruganamo.

Nyuma y’igihe Ingabo za Leta zigamba ko zikomeje kwirukana TPLF mu mijyi myinshi, amakuru mashya yemeza ko abarwanyi ba Tigray bisubije umujyi wa Lalibela nyuma y’igihe kitagera ku byumweru bibiri ubohowe.

Ni umujyi wo mu majyaruguru y’agace ka Amhara, wemejwe nk’Umurage w’Isi kubera insengero zihaboneka zicukuye mu rutare, ku buryo hafatwa nk’ahantu hatagatifu kuri miliyoni nyinshi z’abakirisitu b’aba Orthodox.

Uyu mujyi ubamo insengero zifite amateka akomeye

Reuters yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma Legesse Tulu atasubije ibibazo by’iki kinyamakuru ku bivugwa ko uwo mujyi wafashwe n’abarwanyi ba TPLF.

Umuvugizi wa TPLF, Getachew Reda, na we ntiyitabye telefoni y’icyo kinyamakuru ngo agire icyo atangaza ku bikomeje kuvugwa.

Kuba uwo mujyi wongeye gufatwa byanemejwe na AFP, nyuma yo kuvugana n’abatangabuhamya.

#BREAKING Tigray rebels retake Lalibela in Ethiopia, residents tell AFP pic.twitter.com/u4kKUyyjwM

— AFP News Agency (@AFP) December 12, 2021

Umwe mu batanze amakuru yavuze ko abasirikare badasanzwe bo mu gace ka Amhara n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanya ku ruhande rw’ingabo za Leta, batangiye kuba muri Lalibela mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Uwo watanze amakuru kuri telefoni yagize ati “Icyiciro cyabo cya nyuma cyahavuye muri iki gitondo. Nijoro twumvise amasasu avugira kure, ariko ingabo za Tigray zongeye gufata Lalibela nta sasu ryongeye kuvugira mu mujyi.”

Ingabo zishamikiye kuri TPLF zafashe uwo mujyi bwa mbere muri Kanama.

Gusa ku wa 1 Ukuboza nibwo ingabo za Ethiopia hamwe n’iz’agace ka Amhara bisubije uwo mujyi.

Ni imwe mu ntambwe yari itewe mu guhangana na TPLF yari ikomeje kuvuga ko ishaka gukomeza urugendo ikagera mu murwa mukuru Addis Ababa.

Umutangabuhamya wa kabiri we yabwiye Reuters ko kuri iki cyumweru ko abaturage batangiye guhunga umujyi wa Lalibela.

Ati “Twagize ubwoba, ntabwo twigeze dutekereza ko ibi byabaho. Ubu abarwanyi ba TPLF barimo kugenzura umujyi bambaye impuzankano yabo.”

Urugamba rwo muri Ethiopia ruyobowe na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ubwe. Kuva yajya mu ntambara ingabo za Leta zagiye zitangaza ko zisubije uduce twinshi, ariko TPLF ikavuga ko itirukanywe muri utwo duce, ahubwo igenda ituvamo kubera amayeri ya gisirikare.

Iyi ntambara imaze umwaka wose imaze kugwamo ibihumbi by’abasivili, miliyoni nyinshi z’abaturage bavuye mu byabo ndetse abagera kuri miliyoni 9 bakeneye ubutabazi bw’inkunga z’ibiribwa.

 

TAGGED:Abiy AhmedEthiopiafeaturedLalibelaTPLF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Samuel Eto’o Yatorewe Kuyobora Ishyirahamwe Ry’Umupira w’Amaguru Muri Cameroon
Next Article U Rwanda Rwasubije Abasaba Ko Busingye Atakirwa Nka Ambasaderi Mu Bwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?