Min Gatabazi Yasabye Abayobozi Kwirinda Amakimbirane Mu Ngo Zabo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali ko mu rwego rwo kuba intangarugero aho bayobora, bagomba kwirinda ko mu ngo zabo habamo amakimbirane.

Hari mu Nteko yaguye y’abahagarariye abandi mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali guhera ku Mudugudu kugeza ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, ndetse n’Abadepite bahagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko ishinga amategeko.

Indi ngingo abitabiriye iriya Nteko baganiriye  ho ni imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023

Indi ntego y’iriya nama yari ukumurikira abagize Inteko rusange y’Umujyi wa Kigali aho imigambi y’ibikorerwa abaturage igeze ishyirwa mu bikorwa.

- Advertisement -

Buri mwaka iyi nama iba igamije no kurebera hamwe ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye n’ibiteganywa gukorwa mu mwaka mushya w’ingengo y’imari 2022-2023.

Hari abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’Umujyi wa Kigali

Uretse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari umushyitsi mukuru muri iyi Nama, hari yitabiriwe kandi  n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’abahagarariye abaturage kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Minisiitiri Gatabazi yongeye kwibutsa abayobozi ko bagomba gukomeza guharanira no abaturage babona serivisi nziza, ntibarenganywe binyuze mu buryo bwose harimo n’akarengane gashingiye kuri ruswa.

Yanasabye abayobozi ko bakwiye kuba intangarugero mu ngo zabo kuko bigoye ko Umuyobozi ufite amakimbirane mu rugo rwe yajya kuganiriza abandi bafite ibibazo k’ibye cyangwa birenze ibye  mu ngo zabo.

Nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’ibibazo byabajijwe mu rwego rwo kurushaho kungurana ibitekerezo by’uko ingengo y’imari yazakoreshwa neza, habayeho igikorwa cyo gushimira Imidugudu 10 yabaye iya mbere mu miyoborere myiza mu Mujyi wa Kigali.

Umudugudu wa Kamatamu wo mu Kagari ka Kankuba, Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge niwo wabaye uwa mbere ukaba wanahawe igikombe cy’ishimwe.

Abandi bari bitabiriye iriya Nteko ni abahagarariye Umujyi wa Kigali mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi wa Kigali Madamu Juliana Rugaza yagaragaje ko haba mu bukungu, ibikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage imihigo myinshi yarengeje intego yari yarihaye ngo igerweho.

Dr.Félicien Usengumukiza wari  uhagarariye Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB,  yagaragarije abitabiriye iriya nama uko abaturage babona serivisi z’imiyoborere, umutekano, uburezi n’ibindi bipimo bitandukanye bibanzeho mu bushakashatsi.

Hon Dr Habineza Frank yari ahari ndetse na Hon Eugene Barikana

Ibyegeranyo byinshi byerekana ko inzego z’umutekano ari zo zizezwa n’abaturage kurusha izindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version