MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Imvura imaze iminsi igwa mu bice byinshi by’u Rwanda ishobora gutuma hari abahinzi bahita batangira gutera ibihingwa bigufi nk’ibishyimbo, ikintu gishobora gutuma bazarumbya.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibasaba kubigendamo gahoro.

Impamvu ituma ibishyimbo n’amashaza biri mu bihingwa bikunze guhita biterwa ni uko biri mu bikenera amazi make ngo bishore imizi kandi bikaba mu bikunze guhingwa mu gihembwe cya mbere ubu kitwa season 2026A.

Ubusanzwe iyo imvura iguye muri Kanama, abahinzi bategura imirima, bakarima ndetse hakabaho n’abahungika imyaka nk’imyumbati kugira ngo itangire gushora imizi.

Iyo imyumbati igize amahirwe ntihavuke amapfa muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, iyo myumbati, ibijumba n’ibirayi… irashobora igakura.

Gusa imvura yari isanzwe igwa muri Kanama yabaga ari nke, igahumbika ivumbi rikagabanuka, abarima bakarima ariko ubu isigaye igwa ari rukukumbashingwe, ikangiza byinshi.

Abazi uko ikirere cy’u Rwanda cyahoze, bavuga ko imvura ya mbere yagwaga muri Nyakanga bakayita ‘impungiramirara’, iyagwaga muri Kanama bakayita ‘intsindagirabigega’ igakurikirwa n’indi yatumaga inka zabaga zaragishe zitaha bakayita ‘Inkangabagisha’ yatumaga inka ziva aho bagiye kuzishakira ubwatsi ari nabyo bita ‘kugishisha’ zigataha.

Nyuma y’izo mvura, hacahamo irindi zuba ryabanzirizaha igihe cy’umuhindo.

Ariko rero ibi bihe byarahindutse, ikaba impamvu Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ibicishije muri RAB, isaba abahinzi kwirinda guhubuka ngo batere imyaka ngo ng’aho imvura yaguye!

Umuyobozi mukuru wungirije muri iki kigo ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi witwa Dr. Florence Uwamahoro atangana inama ati: “Ngira ngo mumaze iminsi mubona ko imvura iri kugwa bya hato na hato. Ntabwo twavuga ko abahinzi bahita bashyira imbuto mu butaka kuko turacyari mu gihe cy’impeshyi”.

Yabwiye RBA ko Meteo Rwanda itangaza ko mu minsi iri imbere hashobora kuzava izuba bityo ko gutera imyaka ari ibyo kwitondera.

Dr. Uwamahoro avuga ko Meteo iri hafi gutangaza iteganyagihe ry’igihe kirekire bityo ko ari yo izabaha amakuru yatuma bemeza ko gutera imyaka noneho byemewe.

Amakuru Meteo itanga aba agenga igihembwe cyose ni ukuvuga kuva muri Nzeri kugeza mu Ukuboza, kuri iyi nshuro akazatangazwa Tariki 29, Kanama, 2025.

Icyo muri iki gihe abahinzi basabwa ni ugutegura ubutaka kugira ngo imvura izasange bumeze neza, batangire batere.

Leta yamaze kubategurira ifumbire kuri  Nkunganire kandi abarenga Miliyoni bamaze kwiyandikisha ngo bazayihabwe mu gihe abasigaye nabo bashishikarizwa kubikora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version