Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINALOC Isaba ‘Abayobozi Bashya’ Kuzirikana Akamaro K’Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINALOC Isaba ‘Abayobozi Bashya’ Kuzirikana Akamaro K’Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2023 10:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean Claude Musabyimana uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye abayobozi bamaze iminsi bahugurirwa i Nkumba nyuma yo gutorerwa kuzuza Inama Njyanama z’Uturere dutandukanye ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo shingiro rya byose.

Abo ni abatorewe muri Njyanama za Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Burera, Musanze, Gakenke, Rulindo na Rwamagana.

Hari kandi n’abagize Komite Nyobozi z’utwo turere.

Minisitiri Musabyimana yabwiye abo bayobozi ko mu kubaka u Rwanda hakenewe abayobozi bumva neza icyerekezo cy’igihugu, mu mikorere, mu mikoranire, mu myitwarire n’indangagaciro, mu kwegera no kumenya umuturage n’icyo akeneye kugira ngo atere imbere, mu guhanga udushya.

Yagize ati: “ Ndabasaba nk’abayobozi mushinzwe abaturage mu ifasi, ko mwakurikirana kandi mugakumira ikintu cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda kuko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu kandi ko ari ntakorwaho.”

Abayobozi bahuguwe ku bumwe bw’Abanyarawanda

Ubumwe bw’Abanyarwanda buherutse gukomwa mu nkokora ubwo hadukaga abitaga Abakono.

Ni ikibazo cyatumye  Perezida wa Repubulika agira icyo abivugaho, avuga ko bibabaje kuba mu myaka ikabakaba 30 u Rwanda rubohowe hari abantu bakiyumvamo amoko cyangwa andi macakubiri ayo ari yo yose.

Umukuru w’u Rwanda yasabye ko iki kibazo gicukumburwa, kigakemurwa burundu.

Ikibazo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyeguye abayobozi batandukanye abandi bakurwa mu nshingano.

Byaje gutuma n’Intara y’Amajyaruguru ihabwa Guverineri mushya wari usanzwe ushinzwe ubushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Maurice Mugabowagahunde.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice
TAGGED:AbayobozifeaturedMusabyimanaUbumweUbwiyunge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Mukwege Na Fayulu Barashaka Ko Amatora Asubirwamo
Next Article Iyo Tshisekedi Avuga Ko Yatera U Rwanda Nta Makuru Aba Afite- Mukuralinda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?